Insengero muri Gasabo zitujuje ibisabwa ntiziri bumare kabiri

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwaburiye amadini n’amatorero ko buzafunga insengero zitubahirije ibisabwa bitarenze ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwaburiye amadini n'amatorero ko hari agiye gufungwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwaburiye amadini n’amatorero ko hari agiye gufungwa

Bubasaba kugira ibyangombwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) icyemezo cy’akarere. Umuyobozi w’Itorero agomba kuba afite uburenganzira bumwemerera guhagararira iryo torero, imyubakire y’urusengero igomba kuba itateza ibibazo abaruteraniramo.

Ntibyemewe kandi guteranira mu nyubako ikirimo kubakwa, urusengero rugomba kugira parikingi itarimo umukungu n’icyondo, rugomba kuba rwubatse byibura ku buso bungana na 1/2 cya hegitare.

Ntibyemewe gusengera muri shitingi, hagomba uburyo bwo kwirinda ko urusaku rusohoka hanze, ntibyemewe gukorera mu nzu yagenewe guturwamo, icururizwamo cyangwa igize umudugudu utuwemo.

Insengero zitegetswe kandi kugira ubwiherero byibura ibyumba bine n’ahantu hafatirwa amafunguro hasukuye.

Mu gusoma amabwiriza, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa yagize ati "Ubwiherero butameze neza bwonyine burahagije kuba itorero ryahagarikwa".

Ati "Insengero zitubahirije ibi mube muzifunze kugira ngo zibanze zitunganye ibitameze neza, nta gihe tubahaye kuko igenzura rirakorwa kuri uyu wa kabiri hanyuma ku wa gatatu amabwiriza azashyirwa mu bikorwa".

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’inzego zishinzwe umutekano bavuga ko hari abantu bashobora guteza umutekano muke bitwaje kujya gusenga.

Rwamurangwa yavuze ko bazagera aho bakanereba ibyo abantu bigisha kuko ngo hari n’abigisha ibyo batazi b’abapagani. Ati:"Ariko murumva bitumvikanye neza kurushaho?"

Pasteri Ntambara Innocent uhagarariye Itorero bita Success, ni umwe mu bahagarariye amadini n’amatorero uvuga ko iki cyemezo gitunguranye.

Ati "Ku bijyanye n’insengero zaba zifite virusi yo guteza umutekano muke zo nta gihe zigomba guhabwa, ariko turasaba ko iryo tsinda rigenzura ryagenda gahoro kuko insengero zubahirije ibyo muvuze ni nke cyane."

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko nta gisibya ko hari insengero zitangira gufungwa bitarenze kuri uyu wa gatatu tariki 21 Gashyantare 2018.

Ku rundi ruhande Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB) nacyo cyahise gitangariza abanyamakuru ko kigiye kongera ibisabwa amadini n’amatorero mu rwego rwo gukaza umutekano w’abayasengeramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

HARI INSENGERO BYO ZIDAFATIKA URUGERO KUKAGUGU BASENGERA MUMAZU YABANTU MUMASHITINGI WABIREBA UKABONA BIRAKABIJE UKABONA INZU ZIRASHORERANYE ARAMADINI ATANDUKANYE KANDI BASAKURIZANYA UKABONA BIRAKABIJE UBWOSE NUKWAGURA UBWAMIBWIMANARA?

NSENGIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

Ndi umukristo ushigiye icyemezo Leta yafashe.Turambiwe akajagari k’amatorero avuka buri munsi, n’ubuhanuzi bw’ibinyoma bugamije kuyobya abana bu Rwanda.

Esther yanditse ku itariki ya: 22-02-2018  →  Musubize

Bakirisitu bavandimwe,ubuyobozi bwacu bureba kure. Icyemezo cyafashwe cyo gutunganya insengero ahubwo cyaratinze. Roho nziza itura mumubiri muzima. Uzi gusanga ahantu hateranira abayoboke basaga igihumbi buri gihe batagira ubwiherero.Uzi gusanga insengero zisesetse mutubari no muri za saloon. uzi insengero zidasakaye aho imvura igwa abayoboke imitima igahangayika dore ko bamwe bazana nimpinja kuburyo zadwara umusonga. Akarere Ka Nyagatare gaherutse guhatira abalimu kwegura mukazi ngo ntareme ryuburezi rihari nibabonereho rero gusuzuma insengero zitujuje ibyangombwa kuko ireme ryivangiri naryo rirakenewe.

Ntarushoki Ezekiel yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Nibyo rwose gufata iki cyemezo kuko kiziye igihe hari hamaze kugaragara ibyitwa insengero mu buryo bw’akajagari kuko ikigaragara abantu bahindura itorero ariko ntawe uratubwira niba Imana yasengaga yarahindutse bigaragara ko ari indonke baba bakeneye ntawubabujije kwikorera umushinga wabo ubatunga ariko bibuka ko turi mu Gihugu kigendera ku mategeko bayubahe
Conglaturation Gasabo mwarebye kure nabandi babigireho

Mwizerwa yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Ukurikije ibyo Bible ivuga,wafunga izi nsengero zose.Imana isaba Abakristu Nyakuri kudacikamo ibice (1 Abakorinto 1:10),ahubwo bagakundana (Yohana 13:35).YESU yababujije kudakunda ibyisi (1 Yohana 2:15-17),abasaba "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).Reka ndekere aho kuko ni byinshi bakora imana yatubujije.Muzambwire Pastor udafite nibuze umushahara buri kwezi.Nubwo bavuga ko ari "abakozi b’imana",usanga bibera muli Shuguri kimwe n’abandi.Bajya mu nsengero bagiye gufata Icyacumi.Ibintu YESU n’Abigishwa be batigeze bakora na rimwe.Soma muli Ibyakozwe 20:33 wumve ukuntu PAWULO yaduhaye urugero rwo kutarya amafranga y’abayoboke.Nkuko Bible ibivuga ahantu henshi,Abakristu Nyakuri barakora bakitunga,kugirango batagira uwo baremerera (2 Abatesaloniki 3:8).Bagashaka n’umwanya wo kwigana YESU,nabo bagakora umurimo wo Kubwiriza mu mihanda no mu ngo z’abantu,nkuko YESU yabidusabye muli Yohana 14:12.Mbisubiremo,ntabwo aya madini akorera imana,ahubwo akorera inda zabo nkuko Bible ivuga muli Abaroma 16:18.

Gatera yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Insengero zari zimaze kuba akajagari umuntu yaburaraga akabyuka ashinga urusengero ashakisha abayoboke mu ngo z’abantu nizere ko n’utundi turere tuzakurikira Gasabo.

Cyuma yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka