Inkuru zanditse z’imyidagaduro, iz’amajwi n’iz’amashusho ni zo zikurura urubyiruko

Muri iki gihe Abanyarwanda muri rusange ndetse n’urubyiruko by’umwihariko, bashishikarizwa gukunda gusoma ibitabo kugira ngo biyungure ubwenge, hari urubyiruko ruvuga ko inkuru zanditse z’imyidagaduro, iz’amajwi n’iz’amashusho ari zo zibakurura, ibi bikaba bikwiye kwitabwaho n’abandika.

Rodrigue Tuyishime wiga muri Kaminuza y’u Rwanda agira ati “Mu Rwanda urubyiruko ni rwo rwinshi, kandi baba bashaka inkuru z’imyidagaduro. Ikindi bahugiye ku ikoranabuhanga no mu bishimishije. Ubwanditsi uyu munsi bwakabaye bushingira ku byo abasomyi benshi bashaka. Yego tugomba kwandika ku mateka yacu, ariko noneho abashaka za nkuru zindi na bo tuzibashakire.”

Emmanuel Nsanzimana na we ati “Igihe tugezemo si nk’icyo muri za 1960 hari hagezweho kwandika ibitabo no ku bisoma. Uyu munsi urubyiruko rurangariye mu ikoranabuhanga, ubwenge dufite tube ari ho tubucisha, urugero nko mu buryo bw’amajwi, bityo n’igihe umuntu ari mu modoka cyangwa ari gukora siporo, abashe kumva ubutumwa umwanditsi aba yashatse gutambutsa.”

Urubyiruko runatekereza ko n’igihe handitswe ibitabo mu buryo busanzwe, byari bikwiye kujya bishyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo ubishaka abasha kubisoma.

Tuyishime ati “Kubera ko amasomero akiri makeya, ibitabo bishyirwe ku ikoranabuhanga, ariko umuntu ntasangeho incamake gusa, ahubwo igitabo cyose.”

Icyakora, John Rusimbi, umwanditsi w ‘Umunyarwanda akanaba perezida w’urugaga rw’igitabo mu Rwanda, avuga ko ubukangurambaga bwo gukunda gusoma n’ubwo kwandika buriho kuri iki gihe, ari ubushishikariza abantu no kugura ibitabo.

Agira ati “Umuco turimo gutoza Abanyarwanda ni ukumva agaciro k’igitabo, akaba yanakigura, akagisoma, aho kumva ko byose babisomera ubuntu. Wa muntu wamaze imyaka ibiri yandika igitabo, hari ibyo ashaka ko umenya, nawe ugomba kumva ko hari icyo ugomba kwishyura kugira ngo ugisome.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka