REMA iratangaza ko ubucukuzi bwa Gazi Metane nta ngaruka buteza mu Kivu

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kiratangaza ko ubucukuzi bwa Gazi Metani yo mu Kiyaga cya Kivu, nta ngaruka bwari bwateza kuri icyo kiyaga nk’uko ibipimo bihoraho bifatwa bibigaragaza.

Icyuma bohereza mu Kivu gukurura amazi ngo bapime imiterere y'ibinyabuzima bitaboneshwa amaso
Icyuma bohereza mu Kivu gukurura amazi ngo bapime imiterere y’ibinyabuzima bitaboneshwa amaso

Umukozi wa REMA ushinzwe ubugenzuzi bw’Ikiyaga cya Kivu Tuyisabyimbabazi Diedonne atangaza ko ikiyaga cya Kivu kigizwe n’ibice bitanu uhereye hejuru ujya mu kuzimu, kikaba gisendereye ku bujyakuzimu buri hejuru ya metero 400 kandi bashobora gupima imiterere ya buri gice.

Avuga ko igice cya gatanu mu bujyakuzimu ari cyo kirimo amatoni menshi ya Gazi, yashoboraga kuba yateza ibibazo igihe yagira ikiyihungabanya, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bwo kuyicukura ikabyazwa amashanyarazi, amazi yari ayibitse agasubizwa mu kiyaga ku bujyakuzimu yahozeho.

Igishushanyo kigaragaza imiterere y'Ikiyaga cya Kivu mu bujyakuzimu
Igishushanyo kigaragaza imiterere y’Ikiyaga cya Kivu mu bujyakuzimu

Tuyisabyimbabazi avuga ko kuva muri 2018, hashyizweho ikigo gishinzwe kugenzura niba ubucukuzi bwa Gazi Metane butangiza urusobe rw’ibinyabuzima biri mu Kiyaga cya Kivu kandi ko nta ngaruka bwateje kuva batangira ubwo bugenzuzi.

Agira ati, "Kugeza ubu nta mpinduka zidasanzwe ku kiyaga n’ibinyabuzima birimo kuko nta byagabanutse nta n’ibyiyongereye kubera ubwo bucukuzi dukurikije ibipimo dufata, bigaragara ko ibinyabuzima bimeze neza, nta ngaruka mbi zihari kuba ubucukuzi bwa Gazi Metane buri gukorwa".

Imashini bifashisha bapima aho amafi yanyuze mu Kiyaga bifashishije ubwato nabwo bwateganyirijwe ubushakashatsi
Imashini bifashisha bapima aho amafi yanyuze mu Kiyaga bifashishije ubwato nabwo bwateganyirijwe ubushakashatsi

Avuga ko n’ubwo nta ngaruka zirigaragaza, abashakashatsi bagaragaje ko Ikiyaga cya Kivu kiyongera ubushyuhe, bwa 0.05 dogere serisiyusi, ku buryo ahacukurwa Gazi hashobora kuziyongera ubushyuhe, kubera gusubizamo amazi yavanguwe muri Gazi.

Igice cya mbere cy’Ikiyaga cya Kivu kiri kuri metero zeru kugera kuri 60 ujya mu kuzimu, Oxic layer aho hakaba ari ho ibinyabuzima bishobora gutura kuko haba hagera umwuka wa ogisijeni.

Iki cyuma cyo gishobora kugera mu bujyakuzimu bwa metero zirenga 400, gupima amazi na Gazi irimo
Iki cyuma cyo gishobora kugera mu bujyakuzimu bwa metero zirenga 400, gupima amazi na Gazi irimo

Igice cya kabiri (Intermediate Zone) cyo guhera ku bujyakuzimu bwa metero 60 ukageza muri metero 200, amazi yaho akaba atandukanya amazi abamo ibinyabuzima n’amazi arimo gaze, naho igice cya gatatu kikaba ikitwa (Potantial resource zone), kiba kirimo gaze nkeya icya Kane kigabanyijemo ibice bibiri kikaba ikitwa resource (zone, na methane zone) aho uba ugeze mu bujyakuzimu bwa metero zigera kuri 500.

Ikigo cya REMA gishinzwe kugenzura imiterere y’Ikiyaga cya Kivu,gikorera i Rubavu ku Kiyaga cya Kivu, kigaragaza ko gishibora kugenzura imiterere ya buri gice ku buryo hari ibikeneye gukorwa hahita hafatwa ingamba byihuse.

Muri Laboratwari ya REMA i Rubavu bahasuzumira ibipimo bugaragaza imiterere y'ibinyabuzima mu Kiyaga cya Kivu
Muri Laboratwari ya REMA i Rubavu bahasuzumira ibipimo bugaragaza imiterere y’ibinyabuzima mu Kiyaga cya Kivu

Zimwe Ngamba zifatwa hari nko kugira inama abacukura Gazi Metane ku buryo batanduza amazi, guhagarika by’igihe gito uburobyi iyo bigaragaye ko amafi ari mu gihe cy’uburumbuke, naho mu gihe ubucukuzi wa Gazi bwabangamira imiterere y’Ikiyaga, hagafatwa ingamba zo guhindura ikoranabuhanga rigamije kurengera Ikiyaga.

Ishami rya REMA rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Ikiyaga cya Kivu, rigaragaza ko impinduka ku kiyaga cya Kivu zicungirwa hafi, hifashishijwe ibipimo na raboratwari igezweho mu kugenzura ibyo bipimo.

Imashini isuzuma imiterere y'ibinyabuzima bitaboneshwa amaso mu Kiyaga cya Kivu
Imashini isuzuma imiterere y’ibinyabuzima bitaboneshwa amaso mu Kiyaga cya Kivu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka