Inkuru y’urukundo hagati y’abavumvu na pariki ya Gishwati-Mukura
Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe inzuki tariki 20 Gicurasi 2025, abagore bakora ubuvumvu mu Karere ka Rutsiro, ubu ni bwo bamenye akamaro ko kubungabunga ishyamba cyimeza rya gishwati-Mukura, ryari rigiye gucika kubera ibikorwa bya muntu, ariko ubu rikaba ryaranhindutse urwuri rw’inzuki zabo.

Mukasine Emelienne ukorera ubuvumvu mu Mudugudu wa Muhingo, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango muri Rutsiro, hamwe na bagenzi be 33 babihuguriwe, bavuga ko mbere yaho abagore bari abanzi b’inzuki kuko batari bazi akamaro kazo mu guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima no gutanga ikiribwa gikungahaye ku ntungamubiri (ubuki).
Mukasine yagize ati "Bitewe n’ikirere uko cyagenze neza (iyo hatari mu bukonje bwinshi), mu muzinga wa kizungu (igisanduku) havamo ibiro nka 40-45 by’ubuki, nyuma y’iminsi 15 ugakuramo ibindi biro 45, urumva rero nta mpamvu utagera ku iterambere."
Mukasine asaba abazi kwikorera imibare gukuba ibiro nibura 80 by’ubuki bwa buri kwezi buboneka mu muzinga, hamwe n’amafaranga nibura ibihumbi 4Frw agurwa buri kiro, bigahwana n’amafaranga 320,000Frw ku kwezi.
Mukasine avuga ko buri muvumvu yoroye nibura inka ya kijyambere muri Rutsiro, akitabira gahunda za Leta zose nka Ejo Heza, Ubwisungane mu Kwivuza, kwishyurira abana amashuri bakarangiza Kaminuza, ndetse hagasaguka ayo kwizigamira.
Ndashyikirwa Medard na we ukorera ubuvumvu mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, avuga ko mu mizinga 60 yeramo ubuki buri minsi 10 (umwe umwe) atajya aburamo amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500Frw ku mwaka, ahwanye n’ibihumbi 208 nibura ku kwezi(kuri buri muzinga).
Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rutsiro, Emmanuel Uwizeyimana, akangurira abaturage kwitabira ari benshi umwuga w’ubuvumvu, nyuma yo kumva uburyo ababukora barimo gutera imbere.
Ubuki burashakwa cyane mu Rwanda (isoko ntirishobora kubura)
Nyirakamineza Chantal washinze uruganda rutunganya ubuki n’ibibukomokaho mu Karere ka Rutsiro (Rutsiro Honey) kuva muri 2018, avuga ko kugeza ubu batunganya toni 45 z’ubuki ku mwaka, nyamara uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 180 ku mwaka.

Agira ati "Izo toni 45 ni zo tubasha kubona zivuye mu borozi b’inzuki, dukorana n’amakoperative yabo mu turere twa Rutsiro, Rubavu, Karongi na Ngororero,...ariko ntibivuze ko aborozi b’inzuki ari bake, ahubwo bakeneye ubukangurambaga, kuko ubuvumvu ari umwuga utagoranye kandi wabangikanya n’ibindi."
Nyirakamineza avuga ko ubuki buramutse bubonetse ku bwinshi, igiciro cyabwo cyagabanuka kandi abantu bakitabira kubunywa mu cyayi n’igikoma, bugasimbuzwa isukari (dore ko bwo bushimwa kuba ari umuti n’urukingo aho guteza indwara).
Bwasimbura isukari
Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe inzuki, Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO hamwe n’abavumvu bafashe umwanya basogongera ubuki bwa Gishwati-Mukura bufite umwimerere wo kuba nta bindi bavangamo.
Ubuki bubamo Zinc yongera ubudahangarwa bw’umubiri, igafasha uruhu rw’umuntu kongera kwiteranya rugakira vuba iyo rwakomeretse, hakabamo na Phosphorus ikorana na calcium mu gukomeza amagufa.
Muri rusange kurya ubuki ngo bifasha umubiri kurwanya mikorobe n’udukoko dutera indwara, bukavura inkorora n’uburwayi bwo mu muhogo, bugafasha umubiri kugarukana vuba imbaraga bitewe n’isukari karemano ibubamo.
Ni nde waba umuvumvu, ubuvumvu bukorwa bute, bukorerwa he?
Abavumvu hamwe n’Umuyobozi muri Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO, Enjeniyeri Dominique Mvunabandi uyobora Ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga na Inovasiyo, bavuga ko nta muntu ubishaka utaba umuvumvu mu Rwanda, kandi nta hantu atakorera uwo mwuga.
Icyo bisaba, ni ukwgeka umutiba w’inzuki ahantu hari ibimera byinshi inzuki zihovamo, akenshi bakaba bakunze kwegeka mu ishyamba aho inzuki zifite ubwinyagamburiro bunini bw’ibimera(nature), aho zinyunyuza umutobe n’intsinda mu ndabyo .
Ni yo mpamvu Enj. Mvunabandi agira inama abifuza gukora ubuvumvu bose kwifashisha cyane cyane amashyamba manini ya Pariki z’u Rwanda nka Gishwati-Mukura, Ishyamba ry’Ibirunga, irya Nyungwe na Pariki y’Akagera, kuko ho hari ubusitani bunini cyane butarimo imiti yica udukoko(inzuki) mu mirima.
Enj. Mvunabandi ati "Abavumvu barinda iyi Pariki (Gishwati-Mukura) kuko ari ho inzuki zabo zihova, imibereho yabo ni ho ishingiye, ubuki kandi wumvise ko ari igicuruzwa gikomeye, ubuvumvu umuntu wese yabukora ariko by’umwihariko abantu baturiye ibyanya bikomye."
Inzuki zitariho ntitwarya-Umushakashatsi
Uruyuki ni umuhuza ukomeye w’ikimera cy’ikigabo n’ikigore kuko rutwara intsinda(pollen) zigereranywa n’intanga ngabo, aho rwo ruba rwibereye mu guhova ariko rukavana intsinda ku rurabo rw’ikigabo ruzijyana ku rurabo rw’ikigore, bigatuma rwa rurabo iyo ruhungutse hasigara urubuto.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi(FAO) hamwe na UNESCO, bavuga ko kororoka kw’ibimera bishingiye ku bahuza batwara intsinda, ab’ingenzi bakaba inzuki, ariko hakaba n’abandi barimo ibinyugunyugu, inyoni, uducurama n’umuyaga.
FAO n’abandi bashakashatsi bavuga ko ibihingwa birenga 90 ku isi bibangurirwa n’inzuki, inyoni n’utundi dusimba, kandi ko umusaruro w’imbuto n’imboga wagabanuka cyane hatabayeho utwo dusimba.
Umushakashatsi ku bijyanye n’ibinyabuzima, akaba ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Venuste Nsengimana, agira ati "Inzuki zitabayeho ziriya mbuto murya nk’imyembe, avoka na biriya bishyimbo n’ibigori, ntabyo mwabona."

Uruyuki rufite uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije kuko rutuma imisozi ihora itwikirijwe ibimera n’ibiti bihumanura umwuka abantu bahumeka, bigahangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bigahesha isi muri rusange kugira ubwiza n’uburanga, bikaba akarusho iyo ari ubusitani butewemo indabo.
Umunsi wahariwe inzuki muri uyu mwaka wa 2025 washyiriweho insanganyamatsiko igira iti "Bee inspired by nature to nourish us all (wagenekereza uti "Uruyuki rwitaweho rwatugaburira twese".
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|