Inkuru y’iyicarubozo ryakorewe Umunyarwanda muri Uganda

Umunyarwanda Patrick Niyigena wari usanzwe ukorera ubucuruzi muri Uganda yagejejwe mu Rwanda, nyuma y’iminsi akorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano muri Uganda.

Bamuhambiriye amaboko n'amaguru
Bamuhambiriye amaboko n’amaguru

Kuri uyu wa Gatandatu 13 Ukwakira 2018, ni bwo yongeye kugarurwa mu Rwanda abifashijwemo na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Agaragara nk’utaragarura ubwenge ndetse akaba atanashoboraga guhagarara mu minota, yagize ati “Imbavu zanjye zarangiritse. Nakubitwaga imigeri n’abantu aho bari bamfunze.”

Avuga ko tariki 7 Ukwakira 2018, ari ho yari afite gahunda yo kwerekeza i Nairobi muri Kenya nk’uko yari asanzwe abikora mu myaka icyenda yari amaze mu bucuruzi. Yahaguruste umunsi ukurikiyeho ateze bisi ya Trinity.

Muri urwo rugendo bageze muri Uganda yaje guhagarara i Kampala kugira ngo asuhuze incuti ye yashakaga kumutuma ibintu i Nairobi.

ati “Nageze Kampala ahagana mu ma Saa Munani. Nahuye na mugenzi wanjye muri hotel ya City Garden tuganira ibintu byinshi bijyanye n’ubucuruzi. Yanampaye amadorali 1400 ngo nzamugurire ibintu muri Kenya.”

Avuye aho yagombaga gukomeza urugendo rwe. Ati “Nari mfite itike ya bisi ya saa Kumi n’imwe, ni ukuvuga ko nari ngifite amasaha abiri. Nahisemo kuba ntembera mu isoko rya Owino ryo muri Kampala.”

Uko yaje gutabwa muri yombi

Yerekana aho bamuteye urushinge rw'umuti atazi wamusinzirije
Yerekana aho bamuteye urushinge rw’umuti atazi wamusinzirije

Ku isaha ya saa Kumi zuzuye, Niyigena ngo yavuye mu isoko rya Owino yerekeza ku biro bya bisi za Trinity muri Kampala. Mu gihe yari akireba kuri telefone ni bwo yabonye abantu bamusatira.

Ati “Uko nagafashe telefone nandikirana n’abantu kuri Whatsapp, nabonye abasore babiri baza bansanga. Umwe muri bo wavugaga mu Kigande yampamagaye mu izina. Namubwiye ko ntumva Ikigande ariko twavugana mu Cyongereza. Nyuma yaje mumbwira ko ari umusirikare ushaka kuntwara kugira ngo bambaze ibibazo.”

Ubwa mbere yabanje kubyanga kuko amasaha yo gufata bisi yagenda yegereza. Ati “Nababajije niba batambaza ibyo bibazo batarinze kunjyana kuko nagombaga gufata bisi. Baranze ahubwo batangira kumbwira nabi. Bahise banyuriza imodoka ya Pick Up yari itegereje hafi aho. Ariko kuko nari nziko ari abasirikare nanze kubarwanya ndemera ndagenda.”

Niyigena avuga ko bamujyanye ahitwa Natete. Avuga ko yaketse ko bamujyanye ku biro bya Polisi ariko atungurwa no kwisanga ahandi.

Ati “nabonye imodoka iparitse ku nzu yo guturamo. Muri iyo nzu harimo intebe nyinshi, bansaba kuba nicaye aho ngaho.”

Niyigena avuga ko bamwambuye amafaranga yari afite ahwanye n’amadolari ibihumbi 24, amashilingi ibihumbi 30 ndetse n’ibyangombwa.

Bamuteye inshinge zirimo imiti atazi

Impapuro yivurijeho n'izinzira ambassade yamuhaye nyuma y'uko yambuwe ibya ngombwa
Impapuro yivurijeho n’izinzira ambassade yamuhaye nyuma y’uko yambuwe ibya ngombwa

kuri uwo mugoroba, ngo niyigena yatangiye kubona ubuzima bwe buri mu mazi abira. Ati “Ahagana mu ma Saa Kumi n’ebyiri hinjiye undi muntu ambaza ku cyo nakoraga muri Uganda. Namubwiye ko ndi umucuruzi nari mpanyuze nyiye Nairobi, yanteye ubwoba ambwira ko ndi gukina n’ubuzima bwanjye, nyuma yaje kunjugunya mu cyumba kijimye kitarimo na matela. Naraharaye ijoro ryose.”

niyigena ufite umugore n’abana batatu avuga ko mu gitondo cya tariki 9 Ukwakira haje abantu bambaye imyenda ya gisirikare.

Ati “Umwe yari afite urushinge. Yavuze ko ashaka kunkingira kuko ngo nari ahantu hijimye. Narabyanze mvuga ko nakingiwe urukiko rwa “Fievre Jaune”. Nubwo nabyanze ariko nta bushobozi nari mfite birangira barunteye.”

Ngo bakimara kurumutera yahise yumva acitse integer, akeka ko agiye gupfa. Kuva ubwo ntiyamenye ibyakurikiyeho.

mu gitondo cyakurikiyeho yabyukijwe n’umuntu wamukubitaga imigeri mu mbavu. Ako kanya hahise haza umusirikare wamufashe bwa mbere amwuriza imodoka aragenda amujugunya kuri bisi ya Trinity, undi amubajije ibyangombwa amubwira ko ntabyo amuhaye.

Ako kanya yahise asaba umumotari kumujyana kuri Ambasade y’u Rwanda muri kampala. Uwo mumotari nawe aramujyana ntiyanamwishyuza. Akigera ku biro bya Ambasade abayobozi bayo bamujyanye ku biro bya Polisi ya Kampala ngo avuye ibyamubayeho ariko abo bahasanze bavuga ko batakwemeza ko abamufashe ari abakozi b’iperereza rya Uganda.

Abakozi ba Ambasade y’u Rwanda bamufashije kubona ibyangombwa banamufasha gutahuka. Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira nibwo yageze mu Rwanda.

niyigena asaba Leta y’u Rwanda ubufasha bwo kumuvuza kubera iyo miti yatewe atazi. Ati “Mfite ubwoba niyo mpamvu nsaba Leta y’u Rwanda kumfasha nkivuza nkanakorerwa isuzuma niba ntararozwe. Ndacyababara umubiri wose.”

Niyigena ukomoka i Masaka mu Karere ka Kicukiro, aburira Abanyarwanda batembera muri Uganda kutagenda bonyine.

Ati “Uburyo natawe muri yombi ntabwo byari gushoboka iyo mba ndi kumwe n’abandi. Nibyo Abanyarwanda bagenda muri Uganda bakwiye gukora.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka