Inkura 10 zageze mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 zicitse
Nyuma y’uko muri 2007 nta nkura y’umukara yari isigaye muri Parike y’Akagera, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2017 zongeye kuhaba ziturutse muri Afurika y’Epfo.

Uyu munsi muri parike hagejejwe inkura 10. Ariko muri rusange hazazanwa 20. Zizanywe ku bufatanye bw’urwego rushinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB), n’umuryango African Parks wita kuri amwe mu mapariki yo muri Afurika harimo n’iy’Akagera na Fondasiyo Howard G. Buffett.
Mu myaka y’i 1970, muri Pariki y’Akagera hari inkura zigera kuri 50, ariko zagiye zimarwa bucye bukeya na ba rushimusi, kugeza nta n’imwe ihasigaye mu mwaka w’2007.

Umuyobozi w’umuryango African Parks, Peter Fearnhead, avuga ko umubare w’inyamaswa z’inkura ugenda ugabanuka muri rusange bitewe n’uko hari ababa bashaka amahembe yazo.
Ati “Twiyemeje kuzigarura kuko tuzi ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kubungabunga inyamaswa ziri muri za pariki. Ni n’uburyo bwo gusubiza Pariki y’Akagera bimwe mu binyabuzima yahoranye.”

Izi nkura zigaruwe muri Pariki y’Akagera nyuma y’uko mu 2015 hari hagaruwe n’intare na zo zikuwe muri Afurika y’Epfo.
Hari uwakwibaza niba uretse intare n’inkura nta zindi nyamaswa zashize muri pariki zikeneye kuhagarurwa. Telesphore Ngoga, umuyobozi mu ishami ryo kubungabunga ibinyabuzima by’agasozi muri RDB ati “kuri ubu izari zikenewe cyane ni ziriya.”

Ibi abivuga abihereye ku kuba ziriya nyamaswa zaragaruwe muri pariki y’Akagera harebwe inyamaswa nini zihakurura ba mukerarugendo.
Ubundi izo nyamaswa nini zikurura ba mukerarugendo ni 5 ari zo inkura, intare, ingwe, imbogo n’inzovu. Ziriya zindi muri pariki zari zigihari, izari zarahashize ni inkura n’intare.
Inkuru zijyanye na: Inkura
- Urugendo rutoroshye inkura zakoze zitahuka mu Rwanda (Amafoto)
- Inkura eshanu zaturutse i Burayi zageze mu Rwanda amahoro (Amafoto)
- U Rwanda rugiye kwakira izindi nkura eshanu
- U Rwanda rugiye kwakira izindi Nkura ziturutse i Burayi
- Imwe mu Nkura yabyaye nyuma y’amezi ane zigaruwe mu Rwanda
- Izindi nkura 8 zagejejwe mu Rwanda
- Inkura zizongera 10% ku musaruro w’Ubukerarugendo
- Hagiye koherezwa inkura muri Pariki y’Akagera
- U Rwanda rugiye kuzana intare n’inkura zivuye muri Afurika y’Epfo
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuba RDB yagaruye izonkura ariko inakomeze gushyiramo imbaraga muguhashya barushimusi.