Inkunga yahawe u Rwanda ya miliyoni €5 irategura ishoramari u Buholandi bugiye kuzana

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga y’u Buholandi ingana na miliyoni eshanu z’amayero, ahwanye n’amanyarwanda akabakaba miliyari eshanu; akaba agamije gutera inkunga ibikorwa bibyara amashanyarazi n’ibiyakwirakwiza mu baturage no mu zindi nzego.

Utetse gukomeza kugeza amashanyarazi ku baturage, iyi nkunga ngo izafasha guteza imbere ubuhinzi mu bijyanye no gutunganya umusaruro ubukomokaho, hamwe no guha amahirwe abashoramari bo mu gihugu cy’u Buholandi bateganya kuza gukorera mu Rwanda; nk’uko byatangajwe na Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete kuri uyu wa 10/11/2014.

“Aya mafaranga ni avansi itegura kuza kwa Ministiri w’u Buholandi ushinzwe ubutwererane n’ubucuruzi mpuzamahanga, akaba azaza muri iki cyumweru azanye na mugenzi we w’ubuhinzi, ndetse n’itsinda ry’abashoramari batandukanye”, Ministiri Gatete.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Leoni Cuelenaere, yashimangiye ko abashoramari bahagarariye ibigo birenga 30 bagiye kuza gushora imari mu Rwanda bari kumwe na Ministiri w’ubutwererane w’icyo gihugu, Madamu Ploumen, ndetse na Ministiri waho wungirije ushinzwe ubuhinzi; ikaba ngo ari yo mpamvu u Rwanda rusabwa kugira amashanyarazi ahagije yo korohereza ishoramari.

Minisitiri w'imari ahererekanya inyandiko z'amasezerano yasinyanye na Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda.
Minisitiri w’imari ahererekanya inyandiko z’amasezerano yasinyanye na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda.

Cuelenaere yagize ati: “Inganda nyinshi mu zizaza gukorera mu Rwanda, zizashora imari mu by’ubuhinzi cyane cyane imboga n’imbuto; hari icyizere ko bazagirira icyizere u Rwanda kuko ubu bari kumwe na Ministiri, bazi neza ko u Rwanda ari isoko rinini, rukaba rucuruza mu karere rurimo, ndetse n’iburayi ahari ikibazo cy’ubukungu”.

Ingo 6,500 ziziyongera ku zisanzwe zifite amashanyarazi mu gihugu, ndetse banacanire amashuri, amavuriro n’izindi nzego za Leta, nk’uko Ministiri Gatete yasobanuye akamaro k’amayero miliyoni eshanu yatanzwe n’u Buholandi; ashimangira ko iyi ari intango y’ishoramari n’ihangwa ry’imyuga inyuranye mu baturage barimo guhabwa amashanyarazi.

Aya mafaranga ni igice kimwe kivuye ku mayero miliyoni 239 u Buholandi bwemeye gutanga mu myaka itanu kuva 2013-2017, aho busanzwe bwunganira u Rwanda mu guteza imbere abikorera n’ihangwa ry’imirimo ku rubyiruko, mu butabera , muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, mu bijyanye n’ingufu, gutanga amazi n’isukura ku baturage.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutanga amashanyarazi ku baturage, bakava ku kigero cya 22% muri iki gihe, kugera kuri 70% mu mwaka wa 2017; mu rwego rwo gushyira mu bikorwa guhunda mbaturabukungu (EDPRS2).

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

ubuhorandi ubona buri kugenda burushaho kudushigikira cyane muri gahunda z’iterambere kandi ntekereza ko bagenda banabona ko dukoresha inkunga baduhaye neza cyane

alice yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

ubuhahirane nkubu ndetse no umubano mwiza nkuyu tuwukesha imiyoborere myiza dukesha president wacu, ibi bikwerereka ugutsura umubano urambye kandi uhamye

manzi yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

turashimira hollande ko umubanzo mwiza wacu ikomeje kuwugaragaza kandi aya mafranga azadufasha koko kubona amashanyarazi bityo duce ukubiri n’umwijima

leonce yanditse ku itariki ya: 10-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka