Inkunga yahawe imiryango itagengwa na Leta igomba kurengera abaturage no kubavana mu bukene
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) n’abaterankunga bo mu muryango w’Abibumbye (UN) basabye imiryango itagengwa na Leta yahawe inkunga yatsindiye mu busabe yakoze, kurengera abaturage ishinzwe, kubafasha kuzamura imyumvire, kugira uruhare mu bibakorerwa bigenwa na Leta hamwe no guteza imbere imishinga ibabyarira inyungu.
Mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka wa 2014, amashami y’Umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda, Leta y’u Rwanda n’abandi baterankunga batandukanye, bari bemereye imiryango itagengwa na Leta (Sosiyete sivile) miliyoni 6.5 z’amadolari (USD), kugira ngo Sosiyete sivile nyarwanda ibashe kurengera abaturage, gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, kuyigira inama ndetse no gusaba ko hari ibyakosorwa.
Imiryango 182, imwe mu igize Sosiyete sivile ngo yateguye imishinga yo gusaba guhabwa kuri ayo mafaranga, mu rwego rwo kurengera no guteza imbere abagenerwabikorwa bayo; ariko igera ku 18 gusa niyo yabonye amanota asabwa; nk’uko Komite nkemurampaka yashyizweho na Leta, abaterankunga na Sosiyete Sivile, yabyemeje.

Iyi miryango yatsinze yahawe igice cya mbere cy’amadolari ibihumbi 740 USD (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 518 RwF) ikaba yasabwe gushyira mu bikorwa ibyo yemeje mu nyandiko z’ubusabe ko izaharanira kurenganura abaturage, guhinduka kwabo mu myumvire no kuva mu bukene.
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase yagize ati “Imiryango itari iya Leta igomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, haba mu byo kunganira abaturage bakennye, gukurikirana ibikorwa (bya Guverinoma) kugira ngo twongere imikorere inoze, ndetse no kugira ijambo muri gahunda zitandukanye za Leta”.
Yavuze ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), mu byo Leta yateganije by’ingenzi harimo kugabanya umubare w’abakene, guteza imbere ihangwa ry’imishinga iciriritse myinsi no gufasha abaturage kuba aribo bafata ibyemezo.
“Tuzi ko mu Rwanda ubuyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage; iyi miryango ya Sosiyete sivile ikaba yitezweho kubahuza n’inzego za Leta, gusembura inzego za Leta zikita ku nshingano zazo, ndetse no guharanira iterambere rirambye ry’abagenerwabikorwa”, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) mu Rwanda, Auke Lootsma.

Mu miryango yahawe impano y’amafaranga, uwa Transparency Rwanda uvuga ko uteganya gushyira ibiro byawo ahantu henshi mu gihugu, kugira ngo abawugezaho akarengane bagiriwe boroherezwe mu ngendo; naho uw’abanyamakuru witwa Pax Press wo ngo ukaba ugiye kwagura urubuga rwo guteza imbere umuco w’amahoro no kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango.
Imiryango itagengwa na Leta yahawe amafaranga ni Ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete sivile, CCOAIB, Rwanda Women Network, Transparency International-Rwanda, Conference Episcopale du Rwanda, LIPRODHOR, IRDP, AVP, Association rwandaise des Conseillers en Traumatisme, Ituze, Imena Cultural Group, Mbwirandumva Initiative.
Hari n’Ubumwe nyarwanda bw’abatumva (RNUD), Association pour la Defense des Droits de Developpement Durable et du Bien-Etre Familiale, ARDHO, Umuryango Nzambazamariya Veneranda ndetse na Pax Press.

Iyi miryango yose yasinyanye amasezerano na RGB hamwe na UN mu Rwanda kuri uyu wa 07/11/2014 y’uko izubahiriza ibyo yasabiye amafaranga, kugira ngo ikomeze kugirirwa icyizere no guhabwa indi nkunga.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bintu nibyiza kuba RGB yafashize societe civile gukora akazi kayo neza