Inkundura kuri Twitter kubera akabari kanze kwakira umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu

Kuva kuri Cyumweru abakoresha urubuga rwa Twitter babonye uburakari bw’abantu kubera akabari kitwa “Cocobean” gashinjwa kwanga kwakira umukobwa kuko afite ubumuga bw’uruhu.

Ifoto Uyauya akoresha kuri Twitter
Ifoto Uyauya akoresha kuri Twitter

Ku wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2018, umukobwa ukoresha izina rya Uyauya kuri Twitter ukomoka muri Zimbabwe yari yasohokeye i Kigali, ahitamo kujya kwishimira mu kabari gaherereye i Kacyiru kazwi nka “Cocobean”.

Ariko ibyari ibyishimo byaje guhinduka agahinda ubwo yageraga ku rwinjiriro abashinzwe gucunga umutekano bakamwangira kuko ngo ari “Nyamweru” nk’uko abirabura bafite ubumuga bw’uruhu rweruruka bakunze kwitwa.

Bwakeye yandika kuri Twitter agaragaza agahinda yatewe no gukorerwa ivangura ruhu, inkuru yababaje abantu benshi bakoresha urubuga rwa Twitter.

Yagize ati “Nari nagize uwa Gatandatu mwiza kugeza ubwo [akabari ka] Cocobean kanyangiye ko ninjira kuko mfite indwara y’uruhu. Bambwiye ko ngo umuntu ufite ubu bumuga bituma abantu bamurangarira, ikibazo ni uko nta tangazo ribivuga mbere ryigeze rishyirwaho.”

Minisitiri w’Ubutabera na we ari mu bagize icyo bavuga kuri uko “guhohoterwa”, agaragaza ko bitari bikwiye kandi amwizeza ko icyo kibazo kiza gukurikiranwa.

Icyo kibazo cyaje no gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rutangaza ko rwatangiye iperereza kuri icyo kibazo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, na we abinyujije kuri Twitter.

Ati “Iyo ni inkuru mbi kandi birababaje kuba wakiriwe utyo. Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo yambwiye iby’iyo nkuru kandi anyizeza ko ari kubikurikirana kugira ngo bitazongera kubaho ku muntu uwo ari we wese.”

Si n’ubwa mbere Uyauya akoresheje Twitter ngo agaragaze ibibazo we na bagenzi be bahura na byo.

Tariki 7 na bwo yari yanditse ubundi butumwa bubabaje kuri Twitter, avuga ko abantu bifuza kumugirira nabi kandi ubukungu bamushakaho na we ntabwo afite.

Icyo gihe yanditse agira ati “Mfite amafaranga zeru kuri konti yanjye, ariko hari abantu bashaka kunyica bavuga ko ibice by’umubiri wanjye bibazanira amahirwe n’umugisha. Nta kuri na kumwe bifite, kuko biramutse ari ukuri, ni njye byakabanje gukiza.

"Ubumuga bwacu iratugora ariko bikiyongeraho ko abantu bibagirwa ko nanjye ndi Umunyafurika nka bo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Bamuhamagare bamusabe imbabazi bitabaye uko babafungire burundu

Eme yanditse ku itariki ya: 26-06-2018  →  Musubize

Ubu se abamukumiriye bazi visit Rwanda ra?! RDB ihagere kbs

Twambaze yanditse ku itariki ya: 14-06-2018  →  Musubize

Turi kubikurikirana

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

nukuri abo bantu bavangura bakwiye kubihanirwa

Alias yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Mana we birababaje cyane kuba umuntu azira uko yavutse atasabye cg ngo abigiremo uruhande.Imana iraguha ntimugura.Cocobean nisabe imbabazi kandi bazahe uwomwari indishyi yakababaro. Twebwe umuryango wa Bene Ferepo turasaba abanyarwanda bose ndetse nabanyamahanga gufata ufite ubumuga nkumuntu kandi ko kumugara si ikinegu Disability is not inability!!!!

Marthe yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Ohhh birababaje nukuri ibi ntibizongere kubaho narimwe mu Rwanda Rwacu kuko dufite amateka atwigisha gukundana no guha agacito uwariwe wese.
Kandi abahemukiye uyu mwari nibahamwa nabyo babiryozwe

Valens yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

abo Bantu bamubujije kwinjira bahanwe nako kabari kabe gafunzwe ,kuko iryo nihohoterwa rishingiye Ku bumuga ,kandi bakwiye kumusaba imbabazi

Daphy yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

Imana yaturemye ishaka ko twese dukundana.Yaba umuzungu,umushinwa,umwirabura,umuhinde,NYAMWERU,etc...Izi ntambara mubona mu isi,ziterwa nuko abantu banze kumvira imana.Niba uyu ari Nyamweru,nawe ni umuntu kimwe na twe twese.Iriya ndwara ntabwo yandura.Aho nsengera,dufite ba Nyamweru benshi kandi ku isi yose.No mu Rwanda barahari.Dufatanya nabo kujya mu nzira tukabwiriza abantu Ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abisabye abakristu nyakuri bose (Matayo 24:14;Yohana 14:12).Ubwo Bwami,nukuvuga "ubutegetsi" bw’imana,nibuza buzahindura isi Paradizo.Indwara zose zikire (Yesaya 33:24),ubumuga bwose (Yesaya 11:6-8),ndetse n’Urupfu ruveho (Revelations 21:4).Abantu bakundane bose.Umunsi wahuye na Nyamweru wacu arimo Kubwiriza,ntuzamuhunge,ahubwo uzamutege amatwi,kuko azaba akwereka uko wabigenza kugirango ubone ubuzima bw’iteka.Humura nta cyacumi tujya dusaba.Kubera ko Yesu yasabye abakristu nyakuri gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Niba ushaka kwiga Bible,tuzagusanga iwawe twigane ku buntu.Ntabwo ari byiza gutunga Bible utazi neza ibirimo.

Gatare yanditse ku itariki ya: 12-06-2018  →  Musubize

Yooo iyo ninkuru mbi ndetse ikaba inababaje turasaba aba bikoze gusaba uwo mwari ndetse agasaba nabanyarwanda bise imbabazi muri rusanjye

Cornelie yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

ibi rwose biragayitse ubutabera bukore akazi kabwo kuko umuntu ninkundi

adrien yanditse ku itariki ya: 13-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka