Inkotanyi ntizateye u Rwanda ahubwo zaratashye – Bamporiki

Umwami Cyirima II Rujugira watwaye u Rwanda guhera mu 1675 agatanga mu 1708,ni we bakomoyeho umugani ugira uti “ U Rwanda ruratera ntiruterwa.”

Bamporiki Edouard avuga ko Inkotanyi zitateye u Rwanda ahubwo zatashye i Rwanda
Bamporiki Edouard avuga ko Inkotanyi zitateye u Rwanda ahubwo zatashye i Rwanda

Uwo mugani Cyirima II Rujugira yawuciye, nyuma yo gutsinda intambara u Rwanda rwarwanye n’ibihugu 4 icyarimwe birimo u Bugesera butaraba u Rwanda, u Burundi, Gisaka na Ndorwa .

Amaze gutsinda ibyo bihugu bine ni bwo Cyirima II Rujugira yagize ati” U Rwanda ruratera ntiruterwa.”

Hari bamwe bumva amateka y’uwo mwami, bakumva uwo mugani yaciye bakibaza bati “ Ko uyu mwami yahamije ko u Rwanda rutera rudaterwa, Inkotanyi zikaba zararuteye?”

Mu kiganiro umukuru w’Itorero Bamporiki Eduard yahaye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Burayi mu mpera z’icyumweru gishize, yabasobanuriye ko Inkotanyi zitateye u Rwanda, ahubwo zatashye iwabo.

Agira ati” Ntawe utera ataha. Ujya iwabo iyo bamubangamiye akura imyugariro mu nzira akugurura. “

Bamporiki yanakanguriye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu Burayi gukomera ku isano ikomeye y’Ubunyarwanda bakanayitoza abakiri bato, kuko ari yo isumba ayandi masano yose abantu bashobora kugirana.

Ati” Tugomba kuvoma mu mateka ko, iteka ryose iyo hari uhemukiye igihugu, isano yose mwaba mufitanye igihugu kirayiruta. Ntawukwiye guhemukira igihugu yitwaje kugira icyo amarira umuvandimwe we runaka.”

Anasaba urubyiruko guhora bashingira ku mateka y’Intwari z’u Rwanda, bagahora bagerageza kuzigana no gutera ikirenge mu cyabo, kandi bagashingira ku muco ari wo shingiro ry’iterambere rirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka