Inkotanyi ntizateye u Rwanda ahubwo zararurwaniriye - Fidèle Ndayisaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, ntiyemeranya n’abavuga ko Inkotanyi zateye u Rwanda, ahubwo ngo zararurwaniriye kuko zaruzanyemo amahoro.

Ndayisaba ntiyemeranya n'abavuga ko Inkotanyi zateye u Rwanda
Ndayisaba ntiyemeranya n’abavuga ko Inkotanyi zateye u Rwanda

Ibi Ndayisaba abivuga ashingiye ku ko Inkotanyi zarwanye n’abari bafite intego yo koreka igihugu ndetse zirabatsinda, ariko ntizihorera ahubwo zihitamo gufatanya na bo ndetse n’abandi zasanze mu gihugu kugira ngo bashyire imbaraga hamwe mu kucyubaka.

Agira ati “Ingabo z’igihugu (RPA muri icyo gihe) zabohoye igihugu nyuma yo gutsinda urugamba, zihagarika Jenoside ku mbaraga kuko iby’amasezerano byari byanze. Ariko zimakaje kwakira abo barwanaga na bo kandi mbere yaho gato buri wese yaritaga undi umwanzi, umubisha, kandi ubundi umubisha baramwivuganaga”.

Ati “Uwivuganye ababisha ubundi yarabihemberwaga, uwivuganaga ababisha 21 yacanaga uruti, uwivuganye 14 akambikwa impotore naho uwivuganye barindwi bakamwambika umudende. RPA yo ntiyabigendeyeho, imvugo ijya ikoreshwa ko Inkotanyi zateye u Rwanda si yo, ahubwo zarwaniriye u Rwanda, zirusubiza Abanyarwanda harimo n’abari bararuhejwemo barurimo”.

Akomeza avuga ko Inkotanyi zashyize imbere ‘Ubunyarwanda’, ari yo mpamvu zemeye kwakira ingabo zatsinzwe, zikora igisirikare kimwe gifite ingufu kirinda Abanyarwanda kandi gikunzwe.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’Intwari, Imidari n’Impeta by’ishimwe, Rwaka Nicolas, ahamya ko Inkotanyi zakoze igikorwa cy’ubutwari gishingiye kuri ‘Ndi Umunyarwanda’.

Ati “Ndi Umunyarwanda nubwo tuyivuga uyu munsi, yatangiranye n’u Rwanda, jyewe ndabona ntanayitandukanya n’ubutwari, kuko abagaragazaga ubutwari hambere babikoraga mu nyungu z’Abanyarwanda. Babikoraga mu nyungu z’abo bafitanye isano y’ubumwe, ikiruta byose ariko bakabikora mu bwitange no kurengera igihugu cyabo”.

Ati “Urugero ni iyo wabaga ufitanye amakimbirane n’umuntu, mwajyanaga ku rugamba, ariko rugiye gutangira mukumvikana muti ‘ya makimbirane twari dufitanye asigaye mu rugo, tugiye gutabarira igihugu’. Mugategura urugamba, mukarwana, ibya ya makimbirane mukazabisubiramo nyuma ariko ku rugamba mwarwanye muri umwe”.

Yongeraho ko ikigaragara ari uko Abanyarwanda bo hambere babaga bafitanye igihango n’igihugu na bene cyo, kandi cyabaga gikomeye cyane ari ryo shingiro ry’ubutwari, ari yo mpamvu hatabagaho kurobanura.

Rwaka ati “Byumvikana ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda y’uno munsi na yo ikwiye kuba ifitanye isano n’amateka n’umurage dukura ku bakurambere bacu kuko baharaniraga ubumwe. Gutabarira igihugu byarebaga buri wese, yaba umuyobozi, ukomeye, uciriritse, ari na byo byagombye kuturanga uyu munsi”.

Abo bayobozi ibyo babigarutseho ku cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020, ubwo bari mu kiganiro kuri Radiyo y’igihugu, aho bibanze ku guhuza ubutwari na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, cyane ko u Rwanda rwari rwaraye rwizihije umunsi w’Intwari ku nshuro ya 26, n’insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka