Inkoni yera ifite ikoranabuhanga igiye kurushaho kurinda impanuka abatabona

Mu Rwanda hatangiye gukorerwa inkoni yera bise ‘Inshyimbo’, ifite ikoranabuhanga rihanitse ryitezwaho kurushaho kurinda impanuka abafite ubumuga bwo kutabona.

Inkoni yera ikoranye ikoranabuhanga rihanitse
Inkoni yera ikoranye ikoranabuhanga rihanitse

Ni inkoni imeze nk’izimenyerewe ifasha abatabona kugenda, ariko yo ifite akarusho k’ikoranabuhanga rituma uyifite iyo agiye kugera wenda ku rukuta, igiti, imodoka n’ibindi, imuburira atarabigeraho kuko ihita isakuza ndetse ikanatigita (vibration), cyane cyane iyagenewe ufite ubumuga bukomatanyije, bityo akamenya uko abyitwaramo, izo nkoni zikaba zikorwa na kompanyi y’Abanyarwanda yitwa Beno Holdings.

Si ibyo gusa bikubiye mu ikoranabuhanga ry’iyo nkoni yera kuko ifasha uyifite kumenya n’ibijyanye n’uko ikirere cyifashe, nk’uko bisobanurwa na Niyoyita Amani, ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga muri Beno Holdings.

Agira ati “Uretse kurinda utabona ibyo yasitaraho, iyo nkoni imufasha kumenya niba bwije cyangwa bukeye, niba imvura igiye kugwa ndetse ikanamumenyesha ko ageze ahantu hari umwijima bityo akamenya uko ahitwara. Ibyo byose urumva ko ari ibigamije kumurinda impanuka”.

Abatangiye gukoresha izi nkoni barazishimiye
Abatangiye gukoresha izi nkoni barazishimiye

Arongera ati “Iyo nkoni kandi irinda uyifite kuyoba ngo abe yaburirwa irengero, kuko hari uburyo bwo kumukurikirana aho ageze hifashishijwe ikoranabuhanga (GPS) riyirimo. Umuntu aba amurebera kuri mudasobwa ikorana n’ikoranabuhanga rya ya nkoni, bigatuma ntacyamuhutaza, cyangwa agize n’ikibazo agatabarwa byihuse”.

Avuga kandi ko iyo nkoni ifite ahongerwa umuriro (charging) kugira ngo ikomeze ikore, ukaba wamaramo hafi icyumweru, ndetse ifite n’utugarurarumuri dutuma uyifite agaragara nijoro, abatwaye ibinyabiziga bakamwitondera.

Umuyobozi w’Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB), Dr Kanimba Donatille, umwe mu batangiye gukoresha iyo nkoni, avuga ko ayishimiye kuko itandukanye cyane n’izisanzwe bakoreshaga.

Ati “Iyo nkoni ni nziza kuko itandukanye cyane n’izo dusanzwe dukoresha. Isanzwe uretse ko uyifite ayishyira imbere, akayizunguza iburyo n’ibumoso ngo yumve ko nta kintu gihari, nta kindi kidasanzwe. Iyo yindi y’ikoranabuhanga ifite ijisho rikumenyesha ko ugiye kugera ku gikuta, ku muntu cyangwa ku mwobo ukiri muri metero, mu gihe ku yisanzwe ucyumva wakigezeho”.

Niyoyita na Uwase bahamya ko iyi nkoni izafasha cyane abafite ubumuga bwo kutabona kubera ikoranabuhanga ifite
Niyoyita na Uwase bahamya ko iyi nkoni izafasha cyane abafite ubumuga bwo kutabona kubera ikoranabuhanga ifite

Dr Kanimba avuga ko n’abandi bafite ubumuga bwo kutabona bahawe izo nkoni bazikunze, icyakora ngo kuba izingwamo kabiri gusa ni imbogamizi kuko atabasha kuyibika mu gikapu umuntu agendana mu gihe atarimo kuyikoresha, akifuza ko abazikora na byo bareba uko bahindura ikazingwa kurushaho.

Kuri icyo kibazo, Niyoyita avuga ko izo nkoni zitaramara igihe kinini ari yo mpamvu hakiri ibyo kuzikoraho bitewe n’ibyo abakiriya bifuza, bityo ngo ntawe wagira impungenge ku cyo atishimiye yazibonyeho, ngo bizagenda bihinduka kuko ubushakashatsi bukomeje.

Ku kijyanye n’igiciro cy’iyo nkoni, ngo ntikiragenwa kuko hari ibitaranozwa, gusa ngo ntikizaba gihabanye cyane n’icy’izisanzwe, nk’uko byagarutsweho na Melissa Uwase, ukuriye umushinga wo gukora izo nkoni muri icyo kigo.

Iyo nkoni icana ututara tw'amabara atandukanye bitewe n'ubutumwa ishaka gutanga
Iyo nkoni icana ututara tw’amabara atandukanye bitewe n’ubutumwa ishaka gutanga

Inkoni yera isanzwe ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona igura hagati y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 na 50, bitewe n’uko imeze.

Umushinga wo gukora izo nkoni, Beno Holdings iwufatanyamo n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), iryita ku bana (UNICEF), RUB, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Report ya World Health Organisation ivuga ko abantu bahumye bagera kuli 36 millions ku isi.Abatumva hamwe n’abatumva neza bo bagera kuli 466 millions.Mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli bible,ubumuga bwose buzavaho.Soma Yesaya 35,imirongo ya 5 na 6.

kagabo yanditse ku itariki ya: 10-12-2021  →  Musubize

Ni byiza niba izarusha izo bari basanganywe

Analyst yanditse ku itariki ya: 9-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka