Inkongi za nijoro mu Gakiriro ka Gisozi zikomeje kwibazwaho

Koperative ADARWA ikora ikanacuruza ibikomoka ku mbaho n’ibyuma mu Gakiriro ka Gisozi, ivuga ko itaramenya icyateye inkongi mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2023, n’ubwo impamvu ikekwa ikomeje kuba umuriro w’amashanyarazi.

Bakomeje gushakisha igitera izi nkongi za nijoro mu gakiriro
Bakomeje gushakisha igitera izi nkongi za nijoro mu gakiriro

Ahafashwe n’iyo nkongi yadutse hagati ya saa ine na saa tanu z’ijoro (22h-23h), haherukaga gushya na none muri ayo masaha ku itariki ya 17 Kanama 2021, na bwo bakaba baravugaga ko byatewe n’umuriro w’amashanyarazi utari uyobowe neza.

Amakoperative akorera mu Gakiriro ka Gisozi, ari yo ADARWA, APARWA, COPCOM, Umukindo n’Isoko rya Duhahirane amaze guhombera byinshi mu nkongi z’umuriro, zagiye zaduka mu nyubako zayo muri iyi myaka itanu ishize.

Mu mwaka wa 2019 wonyine Koperative APARWA iri haruguru ya ADARWA, yadutswemo n’inkongi z’umuriro inshuro zirenga eshatu, ariko izangije byinshi cyane zikaba ari izo ku itariki 03 na 29 Kamena 2019.

Mu gihande cyo hepfo y’umuhanda, ahakorera ADARWA na ho hamaze guterwa n’inkongi ebyiri zikomeye, kuko iheruka bavugaga ko yangirikiyemo ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 350.

Twagirayezu Thaddée ukuriye iyo Koperative, yabwiye Kigali Today ko inkongi yabateye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yangije ibifite agaciro gashobora kugera kuri Miliyari enye z’Amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko igikomeje gukekwa ko cyateye iyo nkongi ari intsinga z’amashanyarazi zakoranyeho (court-circuit), n’ubwo bari baravuguruye imiterere n’imikorere yazo nyuma y’inkongi iheruka.

Twagirayezu yagize ati "Intsinga zishobora gukoranaho ariko ikibazo ni uko zidakoranaho mu gihe akazi gahari, twamara gutaha saa ine akaba ari bwo zikoranaho, kandi bimaze kuba inshuro zirenze imwe".

Ati "Ubushize byari byagaragaye ko abantu baje bagasuka lisansi hasi hanyuma bagatwika, ibyo byose twabiheraho tugashakisha neza, n’ubushize twari twasabye ko iperereza ryakorwa cyane ariko ntabwo twamenye neza uko byagenze".

Twagirayezu avuga ko inyubako z’iyo Koperative ari zo zafatiwe ubwishingizi, ariko ku bijyanye no gushinganisha ibicuruzwa n’imashini zibikora bigaharirwa buri muntu ku giti cye.

Umuyobozi w’Ishami rya Kacyiru ry’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG), Ernest Ingabire, na we ashimangira ibisobanuro bya ADARWA, akavuga ko inkongi z’imiriro zaduka mu Gakiriro abantu batashye ari izo kwibazwaho.

Ingabire ati "Ntabwo twahita tuvuga ngo ’icyateye inkongi bagishakire ahandi kuko amashanyarazi ari mu bishobora gutera umuriro, gusa umuriro utari gukoreshwa ntabwo wateza ikibazo".

Ati "Hari ukureba ngo ’ese ibintu bakora ku manywa imashini ziri kwaka n’ibiki byose ntibishye, bikaza gucunga ninjoro saa tanu nta n’umwe uri gukoresha umuriro bigashya, ibyo ni ibintu byose abantu barebaho, ngira ngo n’izindi nzego ni byo ziri gukoraho".

Mu bahombeye ibintu mu nkongi yo kuri iki Cyumweru harimo Dusengimana Xavier uvuga ko bahishije intebe, amamashini n’ibyitwa MDF bifite agaciro k’arenga miliyoni 50Frw.

Dusengimana akomeza agira ati "Ubwishingizi nta bwo, twari twabutangiye tugeze hagati biratunanira, ni ibintu biba bigoye."

Uwitwa Yankurije Laetitia, umubyeyi w’abana babiri, avuga ko yacururizaga mu Gakiriro ka Gisozi inkoni n’utubaho bifata amarido yo mu nzu bifite agaciro k’ibihumbi 300Frw we n’umugabo we.

Yankurije Laetitia arimo kuzimya ibicuruzwa byari byahindutse amakara
Yankurije Laetitia arimo kuzimya ibicuruzwa byari byahindutse amakara

Yankurije avuga ko uwo muryango wari utunzwe gusa n’ibyo bakorera mu Gakiriro, ku buryo ngo nibatabona ubabaremera igishoro bari busubire mu cyaro guhinga.

Ati "Ni aha twacungiraga, nanjye ndimo kwibaza uko nzabaho byandemereye, ku munsi ntabwo naburaga nk’ibihumbi 20Frw ncyura, ubwo nibyanga sinzi icyo ndi bukore, ndajya mu cyaro, ndajya guhinga ariko Imana ibindinde si byo nifuza".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Providence Musasangohe, avuga ko bakomeje gukurikirana ibizava mu iperereza ry’Ubugenzacyaha, niba ari abantu bihisha bagatwika Agakiriro cyangwa niba ari amashanyarazi.

Ubuyobozi bwa Koperative ADARWA buvuga ko atoliye (ateliers) 10 zahiye zose zakoreraga aho intsinga z’amashanyarazi zari zarakozwe neza, ku buryo iyo biza kuba ari ugukoranaho, akuma bita ’fusible’ kajyanayo umuriro kari guhita kawuhagarika, ariko ngo nta byabaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ahahiye hari ku buso bwa metero kare 1500, hakorera abacuruzi 10 kuri 95 babarizwa mu gakiriro. Yongeyeho ko ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), barimo gukora iperereza ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’izo nkongi.

Muri ADARWA uyu munsi nta kazi kakozwe nyuma yo gushya kw'Agakiriro, bari bagumye hanze bumiwe
Muri ADARWA uyu munsi nta kazi kakozwe nyuma yo gushya kw’Agakiriro, bari bagumye hanze bumiwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nihakurikirane neza icyateye icyo cyibozo?

Fiston times yanditse ku itariki ya: 13-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka