Inkongi yari yibasiye ishyamba rya Nyungwe yazimye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel, yahamirije Kigali Today ko ishyamba rya Nyungwe rimaze iminsi rishya, ryashoboye kuzima nyuma yo kwifashisha indege.

Inkongi yari yibasiye ishyamba rya Nyungwe yazimye
Inkongi yari yibasiye ishyamba rya Nyungwe yazimye

Gitifu Ndamyimana avuga ko umuriro urimo kwaka ari uwafashe ibiti binini byumbye bitarazima, ariko nabyo barimo kubitema kugira ngo bidakomeza gukongeza ahandi.

Kuva tariki ya 20 Kanama 2023 mu masaha ya nyuma ya saa sita, nibwo ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ryafashwe n’umuriro mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Abaturage amagana n’inzego z’umutekano bagerageje kuzimya uyu muriro, ariko ntibyagerwaho kubera ibyatsi n’ibiti byinshi byumye byihutishije umuriro.

Gitifu Ndamyimana avuga ko tariki 23 Kanama 2023, harimo hakoreshwa abantu 360 barimo gufashwa n’indege yamenagamo amazi kugira ngo umuriro uzime.

Agira ati “Indege yaradufashije cyane kuko yagiye imena amazi aho abaturage badashobora kugera, cyane cyane ku biti binini byari byafashwe n’umuriro byagurumanaga, nyuma bikaza kugwa bigatogoka bigafatisha n’ahataragera umuriro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Kigali Today ko abaturage bazimije bakoresha uburyo bwo guhinga bakumira umuriro, ariko bakagira ikibazo cy’uko umuriro waharenga bitewe n’ibyo biti birimo kwaka, bikagwa bikageza umuriro aho utarri uri.

Dr Kibiriga avuga ko kugera tariki 23 Kanama 2023, harimo hacyekwa hegitare 15 zimaze gukongoka, nubwo harimo hakoreshwa imbaraga zishoboka ngo umuriro uhagarare.

Abaturage bafashije mu kuzimya uyu muriro bahabwaga ibibongerera imbaraga
Abaturage bafashije mu kuzimya uyu muriro bahabwaga ibibongerera imbaraga

Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko inkongi ishobora kuba yaratewe n’abantu bagiye guhakura, kuko muri Pariki hasanzwe habamo imigina kandi hari abantu bajyamo bakurikiye ubuki.

Abajijwe ku buzima bw’abaturage barimo kuzimya umuriro, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi atangaza ko bahabwa ibyo kurya no kunywa, kandi basimburana bakaba bafite ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka