Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira agakiriro ka Gisozi

Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kafashwe n’inkongi y’umuriro mu gice kibikwamo imbaho, mu ijoro ryo ku itariki 12 Gashyatare 2023.

Hahiye igice kibikwamo imbaho
Hahiye igice kibikwamo imbaho

Iyi nkongi ikimara gufata aka Gakiriro, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera, ritangira ibikorwa byo kuzimya.

Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, kuko yabaye mu masaha ya saa tanu (23h00) z’ijoro abantu bakoreramo bamaze gutaha.

Aka gakiriro gakunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, kuko tariki ya 17 Kanama 2021, hahiye hangirika ibikoresho byinshi bituma abagakoreramo bagwa mu gihombo.

Indi nkongi yakibasiye tariki ya 29 Kamena 2019, mu gice kizwi nko kuri APARWA, ahakorerwa ububaji bw’ibikoresho bitandukanye birimo intebe, inzugi, ibitanda n’ibindi.

Ubwo haherukaga gushya
Ubwo haherukaga gushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka