Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako mu cyanya cy’inganda i Masoro
Mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro ’Kigali Special Economic Zone’ hafashwe n’inkongi mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangarije Kigali Today ko ayo makuru ari yo, inkongi yibasiye imwe mu nyubako yakorerwagamo imyenda.
Ati: "Inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu yangiza iyo nyubako n’ibikoresho birimo".
ACP Rutikanga avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ryihutira gukora ubutabazi.
Ati "Amakuru ni yo, ni uruganda rumwe rwafashwe n’inkongi ubutabazi burakomeje. Turimo turakora iperereza ku cyateje iyi nkongi".
ACP Rutikanga avuga ko kugeza ubu hataramenyekana umubare w’ibyangijwe n’iyi nkongi ndetse n’icyayiteye, kuko yafashe iyi nzu mu ma saha yo mu rukerera nta mukozi uhari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|