Inkomezabigwi za Nyamabuye zishimiye ubumenyi zungutse ku mateka y’Igihugu

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagize icyiciro cya 10 cy’Intore z’Inkomezabigwi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rurahamya ko hari byinshi bigiye mu gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, n’Ingaro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Babitangaje ku wa 29 Werurwe 2023, mu rugendoshuri rugamije kwigira ku mateka, bagiriye mu Mujyi wa Kigali ku rwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali, n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Urwo rubyiruko ruvuga ko ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali, rwahigiye amateka agaragaza u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni, amateka y’u Rwanda yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Umuhire Kevin avuga ko banahigiye kandi uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’izahoze ari ingabo za RPA, ingaruka za Jenoside n’urugendo rwo kongera kubaka Igihugu.

Agira ati “Twamenye amateka y’u Rwanda igihe cya za Repubulika n’intandaro y’amacakubiri mu Banyarwanda. Iyo dusuye ahantu nk’aha dukuramo amasomo y’uko dukwiye kuba umwe tukubaka Igihugu kuko amateka mabi yagisenye”.

Beretswe uko ibitero byagabwaga ku nzu yari icumbikiye Inkotanyi 600 byakumirwaga
Beretswe uko ibitero byagabwaga ku nzu yari icumbikiye Inkotanyi 600 byakumirwaga

Naho mugenzi we Igabire Rose, avuga ko nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri isaga 250,000, biyemeje kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, no gushishikariza bagenzi be kwita ku barokotse Jenoside.

Avuga ko ku Ngoro y’Umurage w’urugamba rwo guhagarika Jenoside, yahigiye amateka ku masezerano ya Arusha, RPF yagiye igirana na Leta ya Habyarimana agendanye no gusaranganya ubutegetsi no gucyura impunzi.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko amateka ya bamwe mu bagize Ubutwari muri Jenoside, bwo guhisha abahigwaga n’abagaragazaga ukuri kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, nabyo bifasha cyane urubyiruko rugakura ruzi amateka atagoretse.

Urubyiruko rwashimye uko basobanukiwe bicukumbuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ay’urugamba rwo kuyihagarika, biyemeza kugira uruhare mu kuyasigasira bagira uruhare mu kuyamenyekanisha no guhinyuza abayagoreka.

Biyemeje kandi gusigasira ibimaze kugerwaho no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, nyuma yo gusobanukirwa neza aho ibyiza by’Igihugu bimaze kugerwaho byakomotse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka