Inkiko z’u Rwanda zifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha ICTR itakurikiranye
Senateri Jean Damascene Bizimana, ukuriye komisiyo y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, aratangaza ko u Rwanda rufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rutaburanishije ku bo rwaburanishije.
Raporo Sena iherutse gukora raporo igaragaza ko hari ibyaha ICTR itashyize mu manza zaburanishijwe abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, kandi ngo nibimara gusuzumwa neza ibyo byaha bizakurikiranwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 6/3/2014, ku cyicaro cya Sena habereye kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura kuri raporo baherutse gukora ariko itarajya ahagaragara.
Ikibazo cyagarutsweho cyane ni amakosa yagiye agaragara mu bushinjacyaha no mu manza zagiye zicibwa, aho u Rwanda rutishimiye imwe mu myanzuro yafashwe irebana n’ibihano byahawe abahamwe n’ibyaha bya Jenoside abandi nabo bakarekurwa, nk’uko Senateri Bizimana yabitangaje.

Yagize ati "Mu bushakashatsi hano twerekanye ko hari abantu bagizwe abere n’urukiko rwa Arusha ariko bafite ibindi byaha bakoze batigeze bakurikiranwaho n’urwo rukiko. Ko rero ibyo byaha batakurikiranyweho n’urwo rukiko, inkiko izo ari zo zose zishobora kubibakurikiranaho."
Yatanze urugero rwa Bagambiki wakurikiranwe na Gacaca yo mu karere ka Rusizi kubera uruhare yagize mu gushishikariza Interahamwe gukora ibyaha byo gusambanya no gufata abagore muri Jenoside no guhamagarira abaturage kwica abandi.
Ati "Ibyo byaha byombi rero gufata ku ngufu n’icyaha kibasiye ikiremwa muntu ntago Bagambiki yigeze abikurikiranwaho muri Arusha. Bivuga ko inkiko z’u Rwanda zifite uburenganzirea zemerewe n’amategeko gukurikirana Bagambiki ku byaha Arusha itamuciriyeho urubanza."
Senateri Bizimana yatangaje ko n’ubwo iyi raporo itazasubiza inyuma imanza zamaze gucibwa ariko izatuma Abanyarwanda n’abanyamahanga basobanukirwa amakosa yabaye mu manza zarangiye.
Gusa iyi raporo igaragaza byinshi byiza byakozwe n’uru rukiko, nko kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihame ntakuka, kuburanisha Abajenosideri bwa mbere mu mateka y’isi kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira no kuburanusha imanza nyinshi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ok, niba dufite ubwo burenganzira noneho ndizera ko hari ibigiye gukorwa maze abakatiwe igihano gito kimwe n;abaye abere bagahanwa kuko ahari ibyo abacamanza ba Arusha batagendeyeho kandi byari iby;ingenzi , twe turi mu Rwanda kandi akaba ariho bakoreye ibyaha reka tubyerekane
icyo gitekerezo ni kizima ahubwo nibatangire bategure ibimenyetso noneho bongere baburanishwe batarahabwa ubuhungiro kuko byagorana kongera kubaburanisha kandi usibye kuri izo manza hafi y’imanza zose zaciwe muri ICTR inyinshi njye mbona zarabogamye kuko barekuye benshi kandi bigaragara ko bakoze jenoside