Inkeragutabara zitezweho gufasha ubuyobozi mu kubungabunga umutekano

Inkeragutabara zirashimirwa ubufatanye zikomeza kugaragaza mu kubungabunga umutekano no gufasha mu bindi bikorwa by’iterambere, ariko hakizerwa ko ubwo bufatanye buzakmeza, nk’uko ubuyobozi b’Umujyi wa Kigali bubitangaza.

Hari mu nama yahuje Umugaba mukuru w’Ingabo n’inkeragutabara, baganiraga ku bijyane n’umutekano n’ingamba zigamije guteza imbere mibereho yazo, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.

Yavuze ko Lt. Gen. Charles Kayonga ari kumwe n’abayobozi bakuru b’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 15/06/2012, aribwo bahuye n’Inkeragutabara guhera ku rwego rw’Intara kugera ku rwego rw’Akagali.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bari muri iyi nama bagaragaje ko bishimiye ubufatanye bafitanye n’Inkeragutabara mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’irindi terambere.

Batangaje ko ubufatanye buri hagati y’inzego z’ibanze n’Umutwe w’Ingabo ugize Inkeragutabara buzakomeza gushimangirwa hagamijwe kurushaho gufatanya n’izindi nzego, kubungabunga umutekano w’abaturage.

Bongera ho ko kuva uyu mutwe wajyaho, umutekano mu giturage warushijeho gushimangirwa no kugaragaza abanyabyaha baba bahishe mu giturage.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka