Inkeragutabara zigiye guhabwa amahirwe yo kwiga kaminuza

Nyuma yo gutezwa imbere mu bundi buryo burimo kwigishwa imyuga, kubakirwa amazu, kwigishwa kwihangira imirimo n’ibindi, Inkeragutabara zarangije amashuri yisumbiye zirakangurirwa kujya kwiga muri kaminuza kugirango zirusheho kongera umusaruro zitanga.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama y’umunsi umwe yahuje Inkeragutabara zo mu Ntara y’Amajyepfo n’ubuyobozi bwazo ku rwego rw’igihugu yabereye mu karere ka Ruhango tariki 04/06/2012.

“Nyuma y’gihe gito hagiyeho urwego rw’Inkeragutabara, bigaragara ko zakoze akazi katoroshye akaba ariyo mpamvu dushaka zongererwa ubumenyi kugirango zirusheho kongera umusaruro turimo kuzibonamo”; nk’uko bitangazwa na Major General Ngendahimana Jerome umugaba w’ungirije w’Inyeragutabara ku rwego rw’igihugu.

Major General Ngendahimana avuga ko ubu barimo gushakisha uko urwego rw’Inkeragutabara rwakwiteza imbere mu buryo butandukanye kuko nabo ari Abanyarwanda nk’abandi.

Agira ati “ni ngombwa ko ibigenerwa abandi Banyarwanda, nabo bagomba kubigiraho uburenganzira kuko nabo ubwo burenganzira barabwemererwa”.

Inkeragutabara zizahabwa aya mahirwe yo gukomeza kwiga kaminuza, komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero izajya ibishyurira imyaka ibiri gusa indi ibiri bazajye bayiyishyurira.

Ku batazagira amahirwe yo gukomeza kwiga muri kaminuza, bazakomeza gufashwa mu bundi buryo bwo kubigisha imyuga, kubabumbira muri za koperative; ; nk’uko byatangajwe na Mukanabana Seraphine, komiseri muri komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.

Alphonse Munyentwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, we asanga gufasha izi Nkereagutabara ari ngombwa kuko utazifashije byaba ari ukwerengagiza nkana umusaruro zigaragaza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwo buvuga ko, kuva bwatangira gukorana n’Inkeragutabara umusoro akarere kinjizaga wikubye inshuro eshatu. Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo habarirwa Inkeragutabara zigera ku 12909, harimo 2228 bitandukanyije n’abacengezi.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka