Inkangu zatewe n’imvura zafunze umuhanda Rubavu-Karongi

Ubuyobozi bwa Polisi y u Rwanda buragira inama abashaka gukoresha umuhanda Rubavu-Karongi gukoresha umuhanda wa Karongi-Muhanga-Ngororero-Rubavu kuko uwa Rubavu-Karongi utari nyabagendwa.

Inkangu zafunze umuhanda Rubavu-Karongi
Inkangu zafunze umuhanda Rubavu-Karongi

Ubuyobozi bwa Polisi bubitangaje nyuma y’imvura yaraye igwa mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi 2020, igatuma habaho kuriduka hamwe inkangu zigafunga umuhanda.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance yatangaje ko mu muhanda harimo ibitengu byinshi.

Yagize ati “Kubera imvura yaguye, mu muhanda Rubavu-Karongi harimo ibitengu byinshi ariko ibikabije ni ikiri mu Murenge wa Gihango hagati ya Gisiza na Kongo Nil, ikindi kiri hagati ya Kongo Nil na Karongi”.

Ku bazi uyu muhanda, inkangu yabonetse mu makorosi ari mu Murenge wa Gihango ihita ifunga umuhanda naho indi yabonetse mu Murenge wa Mushubati na yo umuhanda urifunga ku buryo ibinyabiziga bidatambuka.

Hagati ya Hoteli Nyiramacibiri na Kongo Nil hari ahandi umusozi waridutse na ho ushobora kwifunga nubwo bari bamaze iminsi bahakora.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko imvura yaraye igwa yangije ibintu byinshi nubwo batarashobora guhuza imibare, icyakora avuga ko muri raporo yabonye nta muntu yahitanye.

Mu byangijwe n’iyo mura harimo imyaka mu mirima, imihanda yangiritse ariko ngo barimo kugenzura n’ibindi bishobora kuba byangijwe n’imvura yaraye igwa ndetse ikaba yanazindutse igwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka