Inkangu yafunze umuhanda wa Mukamira-Ngororero
Ejo umusozi wararidutse ufunga umuhanda wa kaburimbo wa Mukamira-Ngororero. Iyi nkangu ikaba yarabereye mu mudugudu wa Rwinkingi akagari ka Nyundo mu murenge wa Rambura.
Nubwo iyi nkangu nta muntu yahitanye yangije imyaka ifunga n’umuhanda. Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abudulatifu, arasaba abaturage gukomeza umuco wo gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bashobore kwirinda impanuka zikomoka nku nkangu zigaragaye mu karere. Twahirwa yavuze ko aho umusozi wavuye hari imiryango ine ishbora gutwarwa n’inkangu.
Akarere ka Nyabihu gakunze kwibasirwa n’inkangu cyane. Umuyobozi wako avuga ko ari ikibazo gikomeye kuko nta gisubizo gifatika bafite kuri iki kibazo. Avuga ko ntaho bafite ho gutuza abaturage kuko ahitwa ku misozi haba inkangu naho mu bibaya hakaba haba imyuzure.
Ubu ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’izindi nzego bakaba bashaka uburyo bakumvikana n’akarere ka Rubavu kubatuza cyane ko n’imiryango yavanywe muri Gishwati yatujwe mu karere ka Rubavu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|