Inkambi ya Kigeme igiye kwagurwa

Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR) yatangaje ko igiye kwagura inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z’Abanyekongo kugira ngo iyi nkambi ibashe kwakira izindi mpunzi zigicubikiwe by’agateganyo mu nkambi ya Nkamira.

Hari hashize icyumweru kimwe, MIDMAR itangaje ko inkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe, yamaze kuzura. Izi mpunzi z’Abanyekongo ziri guhunga imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Ibikorwa byo kwimurira impunzi muri iyi nkambi iri ku buso bugera kuri hegitari 22 byari byarahagaze hakaba hari hari gushakishwa uburyo izindi mpunzi zisaga 2000 zikiri mu nkambi ya Nkamira zakwimurirwa mu nkambi ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo.

Mu nkambi ya Kigeme harabarizwa impunzi zisaga ibihumbi 11.
Mu nkambi ya Kigeme harabarizwa impunzi zisaga ibihumbi 11.

Izi mpunzi zicumbikiwe by’agateganyo mu nkambi ya Nkamira ntabwo zizajyanywa mu nkambi ya Nyabiheke nk’uko byatangajwe na Ruvebana Antoine, umunyamabanga uhoraho muri MIDMAR, nyuma yo gusura inkambi ya Kigeme kuri uyu wa kane tariki 02/08/2012.

Ruvebana yatangarije Kigali Today ko umwanzuro wo kwagura inkambi ya Kigeme wafashwe kugira ngo izi mpunzi zidatatana ngo zibe ahantu hatandukanye. Ati “twaharaniye kwagura iyi nkambi kugira ngo nk’impunzi zaziye rimwe kandi zikaba zisangiye ibibazo zibashe no gutura hamwe ndetse ziherebwe hamwe ubufasha bw’ibanze.”

Ubutaka bugiye kongerwa kuri iyi nkambi bungana na hegitari 6 bukaba bwari butuweho n’abaturage bagera kuri 44.

Inkambi ya Kigeme.
Inkambi ya Kigeme.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwimura aba baturage bizatwara amafaranga miliyoni 63 bikazatangira kuri uyu wa gatanu nyuma yo guhabwa ingurane y’ubutaka n’ibikorwa byabo. Amafaranga y’ingurane azatangwa na MIDMAR.

Kugeza ubu iyi nkambi ya Kigeme, iri ku butaka busaga hegitari 22, irabarizwamo impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 11. Ibikorwa byo gushakira izi mpunzi ubutaka zituraho bimaze gutwara MIDMAR amafaranga asaga miliyoni 160.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri jyewe ndagomya gushima u uryo mutwitayeho mukaduha ikinyamakuru kitwitaho nkimpunzi rero jyewe ndashimira cyane cyane umuyobozi wa Kigali today kuruyumwanya yaduhaye kugirango natwe tujye tumenya amakuru yizindi mpunzi benewacuuuu bari muzindi nkambi dukoresheje Kigali today kubwiyo mpamvu jye ndashimye

Ikindi muzatuvuganire kubantu bafite impano zitandukanye icyo babafasha

1’kuririmba
2’kogeza umupira
3’gukina umupira
4’kubyina
5’film, comedy,nibindi

Sawa murakoze

DUSHIME RACHID yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka