Inkambi ya Kigeme igiye kubakirwa ikigo cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, polisi y’igihugu ndetse n’akarere ka Nyamagabebashyize, tariki 23/09/2013, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kubaka ikigo cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (One stop center) hafi y’inkambi icumbikiye abanyekongo ya Kigeme.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Neimah Warsame yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ishishikajwe no guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gufasha abahuye naryo, anashimira ubufatanye buranga inzego zitandukanye zo mu Rwanda mu gukemura ibibazo.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu, DIGP Nsabimana Stanley, yavuze ko iki kigo nicyuzura kizafasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gukora iperereza no gukurikirana abakoze ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

DIGP Nsabimana yavuze ko iki kigo kitazafasha impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme gusa, ahubwo ko n’abaturage b’Abanyarwanda bazajya bahabwa izi serivisi mu gihe bazikeneye.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse, wari witabiriye uyu muhango, yavuze ko u Rwanda rushaka ko abantu bari ku butaka bwarwo babona uburenganzira bwo kubaho neza.

Yongeyeho ko hakanewe gutahiriza umugozi umwe ndetse no guhanahana amakuru kugira ngo bagere ku musaruro kuko umuntu umwe ntacyo yakwigezaho.

Minisitiri ufite imicungire y’ibiza n’impunzi mu nshingano ze, Mukantabana Séraphine yashimiye umuryango w’abibumbye uburyo ukomeje gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kwita ku mpunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye zo mu Rwanda, mu gihe hashakwa umuti wagarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo zigataha iwabo.

Nubwo hatatangajwe igihe imirimo yo kubaka izatangirira, abasinye kuri aya masezerano bavuze bagiye gutangira kuyashyira mu bikorwa kandi inyubako ikarangira mu gihe gito, dore ko akarere ka Nyamagabe kamaze gutanga ikibanza izubakwamo.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka