Inka zigera ku 2500 zambutse umupaka wa Rusumo zizanwa mu Rwanda

Abanyarwanda babaga mu gihugu cya Tanzaniya batangiye gutahukana amatungo yabo aho kuri uyu wa 11/08/2013, ku mupaka wa Rusumo hambutse inka ziri hagati ya 2000 na 2500.

Rurangwa Alexis ni umwe borozi bari bazanye inka zabo.
Rurangwa Alexis ni umwe borozi bari bazanye inka zabo.

Bamwe mu batahuka twabashije kuvugana bavuga ko baje bazanye inka zabo bitewe nuko muri Tanzaniya babona nta mutekano wabo uhagije bahabonaga bahitamo gutaha iwabo mu Rwanda; nk’uko bisobanurwa na Rurangwa Alexis avuga ko amaze igihe yororeye muri Tanzaniya.

Muri uku gutahuka kandi ngo Abanyarwanda bagenda bahohoterwa mu mayira aho uwitwa Beni Celestin w’imyaka 26 yarashwe umwambi mu mugongo ubwo yari ashoreye inka ze aza mu Rwanda. Kuri ubu arimo kuvurirwa ku bitaro bya Kirehe.

Kuva Rusumo ugera Kiyanzi inka nizo zacagamo imodoka zahagaze.
Kuva Rusumo ugera Kiyanzi inka nizo zacagamo imodoka zahagaze.

Myambi Celestin ushunzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko biteguye neza kwakira izi nka zije mu Rwanda kuko aho kuzishyira hateguwe akaba avuga ko bagiye kubanza kuzikingira.

Kuri ubu mu karere ka Kirehe bamaze kwakira Abanyarwanda 3175 aho abafite imiryango yabo mu turere dutandukanye mu Rwanda bagenda bataha naho abandi bakaba bakiri mu nkambi ya Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari.

Uko inka zatahukaga ni nako n'Abanyarwanda bakomeje kuza.
Uko inka zatahukaga ni nako n’Abanyarwanda bakomeje kuza.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Birababaje rwose kwirukana umuntu ngo n’uko ari uranaka (Umunyarwanda,...,....).Gusa nka TANZANIA yirukana Ubukungu bungana kuriya byo n’iki abantu bakeneye IBYATSI GUSA!!!!!!!!!.Gusa Urwanda n’Abanyarwanda turasobanutse kandi tuzatsinda. izo INKA n’inzira karengane nabenezo.

GIKWEETE AZATSINDWA ARABESHYA ,TUZORORE

MUGISHA Stephen yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

ariko kikwete numujinga kweri, nyuma yo gushimangira jenoside, yongeyeho no kumenesha aabnyarwanda bari baranabayeabenegihugu, akeneye amasomo ya human rights, ese kou rwanda rutirukana aba tanzania bab hano?

Juma yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

None se ubu Tanzaniya irakeka ko iki cyemezo kizarangira gutya gusa. Ndakeka ko n’abavandimwe b’abatanzaniya ubusanzwe tubana neza batishimiye ibiri mo kuba kandi mu minsi mike bizagaragara. Ntekereza ko ibihe tugezemo atari ibyo gupfa gukinisha ibyemezo bishyira abantu mu ngorane nk’izi kabone n’iyo amategeko yaba abivuga ukundi. Abantu bagomba no gushyira mu gaciro nicyo gitandukanya umuntu n’inyamaswa. Murakoze

JClaude yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

abanyarwanda nibatahe .ibyo tanzaniya ikora sibyiza .ubusenatwe twirukane abatanzaniya?ntitwamera nkabo mibigaragaza ubwenge buke bwagikwete yungutse iki?

nkubito alex yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Niba koko aba banyarwanda biganjemo ahanini aborozi bamaze igihe kinini cyane muri Tanzania, birukanywe kubera ko Perezida w’igihugu cya Tanzania Kikwete yarakajwe nuko U Rwanda rutakiriye ikifuzo cye cy’uko Leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR, birababaje cyane kuko uyu mukuru w’igihugu niba abenegihugu cya Tanzania bumva neza imiyoborere myiza y’abaturage bahita bamuvanaho icyizere kubera ntaho umuturage cyangwa abaturage bahuiriye n’imitekerereze y’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa bwa Tanzania biramutse ari bo amahano yabereye mu Rwanda abayeho.

regis yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

ibyo Tanzania iri gukorera abanyarwanda bari batuye muri kiriya gihugu ni agahomamunwa peee, gusa ya miryango mpuzamahanga yirirwa iririmba ubu ntago iri kubona ko Kikwete ibyo arimo gukora atair ukuri koko, birababaje kuba batereye agati mu ryinyo kandi babona ikibazo uko giteye, iyo aza kuba ari u rwanda ubu ibihano biba byabaye akanagaratete.

nkuba yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

ibya bavandimwe birabaje ariko bihangane reba nawe ukuntu babirukanye igihe cyizuba ,Burya ibintu bibaho ariko NTAKIRUTINKA najye narabibonye kandi ntakiza nko gutura mu gihugu cyawe ibyo byombi birashimisha, rero banyarwanda ndabisabiye mumuco wacu twakire aba bavandimwe nibiba ngobwa dusaranganye gacye dufite( INZURI) mumahoro kandi tubikunze tutikunze, Imana izaduhera igihugu umugisha n’amahoro arabye,./

mshumba yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka