Inka zibwe i Rwanda zabonetse, abakekwaho kuziba barafatwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gufata zimwe mu nka ziherutse kwibwa ahitwa i Rwanda mu karere ka Gasabo, hamwe n’abakekwaho kuziba.

Abakekwaho kwiba izo nka batawe muri yombi
Abakekwaho kwiba izo nka batawe muri yombi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha irengero ry’izo nka nyuma yo gutungirwa agatoki na Kigali Today, byatumye zifatirwa mu Murenge wa Gikomero, Akagari ka Gicaca mu Midugudu ya Ntaganzwa na Nyagasozi.

Raporo kuri "Operation yo gufata abajura b’inka", ivuga ko inzego z’ibanze ari zo zatanze amakuru ko mu Midugudu ya Ntaganzwa na Nyagasozi hari abajura b’inka.

Polisi ivuga ko ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, yakoze icyo gikorwa cyo gufata abakekwaho ubwo bujura, barimo uwitwa Iradukunda Shema w’imyaka 22 y’amavuko, akaba yafatanywe inka 2.

Ba nyiri izo nka zibwe, umwe ni Kayirebwa Diane w’imyaka 28 uvuga ko yari amaze ukwezi yibwe, akaba atuye mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi.

Undi wibwe inka, ikaba yafatiwe kwa Iradukunda, ni Gatera Theonetse w’imyaka 40 y’amavuko, yari amaze ibyumweru 3 yibwe, akaba atuye mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Kinyana, Umudugudu wa Kinyana.

Undi ukekwaho ubujura bw’inka ni Bangamwabo Jean Claude w’imyaka 22, akaba yafatanywe inka imwe y’uwitwa Sayinzoga Gérard w’imyaka 68, atuye mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi.

Abibwe basubijwe inka zabo
Abibwe basubijwe inka zabo

Polisi y’Igihugu ivuga ko hari n’uwitwa Rutinywa Théonetse w’imyaka 36 ukurikiranyweho ubufatanyacyaha n’abo baturage bashinjwa ubujura.

Polisi y’Igihugu ivuga ko inka zafashwe zamaze gushyikirizwa ba nyirazo, ndetse ko abakurikiranyweho ibyo byaha by’ubujura bw’inka ubu bafungiye muri sitasiyo ya Gikomero.

CIP Gahonzire agira ati "Aba bajura tubafite kuri sitasiyo ya Gikomero, ariko nka Polisi tukaba dukomeje iperereza kugira ngo dufate n’abandi baba bihishe inyuma y’ubu bujura, kuko dufite n’andi makuru ko hari abandi bakoranaga, kugira ngo na bo batabwe muri yombi."

CIP Gahonzire yatanze ubutumwa ku bajura n’abandi bose babitekereza, avuga ko ’nta mwanya bafite muri iki Gihugu cy’u Rwanda’, kuko Polisi ngo ikorana ku buryo uwiba ikintu akajya kugihisha mu wundi murenge cyangwa mu kandi Karere aba yikoza ubusa.

CIP Gahonzire asaba abaturage gutanga amakuru byihutirwa no gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, kugira ngo abagizi ba nabi bajye bafatwa.

Yishimiye kongera kubona inka ye
Yishimiye kongera kubona inka ye

Ibikorwa byo gushakisha izo nka byatangiye yuma y’inkuru Kigali Today yatangaje ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, ivuga kuri ubwo bujura.

Aka gasantere kitwa ’i Rwanda’ gahuriweho n’utugari twa Gasagara na Kinyana mu Murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo, ngo kahawe iryo zina n’umucuruzi witwaga Ndagije wahimbwe ’Castar wa Rwanda’, ahagana mu myaka ya 1967-1968.

Inkuru bijyanye:

Gasabo: Abatuye i Rwanda barataka abajura b’inka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka