Inka esheshatu zakubiswe n’inkuba none nyirazo akeneye ubufasha

Ndayisaba Godfroid arasaba ubufasha nyuma y’uko inkuba ikubise inka ze z’imbyeyi enye, indi ihaka n’ikimasa kimwe; zigapfa zose.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gituku, Akagari ka Kibatsi, Umurenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma mu ijoro ryo ku wa 10/01/2016.

Nyuma y'iki kiza asaba uwaba afite umutima ko yamwibuka kuko ngo byamurenze
Nyuma y’iki kiza asaba uwaba afite umutima ko yamwibuka kuko ngo byamurenze

Izi nka zose nta bwishingizi zari zifite. Bivuze ko uretse kuba hagira abamushumbusha ku bw’umutima wabo, nta yindi ndishyi yabona kubera iki kiza cy’inkuba.

Ndayisaba avuga ko yari amaze kwiteza imbere n’umuryango we w’abana batanu, abikesha ubu bworozi bwamuhaga litiro 40 ku munsi akabasha gusagurira isoko akabona amafaranga.

Yagize ati "Nk’uko byagenze, ibyago ntibiteguza. Nari nzi ko ngiye kwiteza imbere nteganyiriza abana banjye n’umuryango ariko ni uko bigenze. Ndasaba ko hari nk’uwaba afite umutima akaba yanshumbusha, yabikora kuko byarandenze. Sinari nabona ibintu nk’ibi kuva natangira korora.”

Inkuba yakubise mu kiraro cyarimo izi nka zirapfa ariko inyana z’izi mbyeyi zo ntacyo zabaye nk’uko bitangazwa na nyir’izi nka.

Nyuma y’iki kiza cy’inkuba, ubuyobozi bw’Umurenge bwasuye uyu mugabo buramuhumuriza bumwizeza ubuvugizi kugira ngo nibishoboka abe yashumbushwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Ngenda Mathias, mu kiganiro na Kigali Today, yatangaje ko nyuma y’icyo kiza, umurenge wakoze ubuvugizi mu Karere ka Ngoma ngo kabe kavugana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) niba uyu mworozi hari icyo yafashwa.

Yagize ati ”Twihutiye gusura uyu mugabo turamuhumuriza ariko nk’ubuyobozi bw’umurenge, twakoze ubuvugizi ku karere ka ngo kabe kavugana n’inzego zo muri RAB, harebwe niba uyu mworozi hari icyo yafashwa, haba kumushumbusha cyangwa ikindi.”

Gupfusha inka bihagaritse imishinga myinshi uyu mugabo yari afite irimo Biogaz yari amaze kugeza iwe, kuko ngo atazongera kubona amase yo kuyishyiramo ngo abashe kuyikoresha mu guteka no gucana.

Ikibazo cy’ibiza by’inkuba gikunda kuboneka muri aka Karere ka Ngoma kuko uretse kuba izi nka zarakubiswe n’inkuba, haherutse kumvikana inkuru y’inkuba yakubise abanyeshuri ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyamugari, bakajyanwa mu bitaro ariko ntahagire upfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

leta y’urwanda ni imishumbushe kuko turashora buri kwezi batwaka umusoro ahubwo muzatubwire uko icyo leta yamumariye

fulgence yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

Birabaje kandi birakwiye ko ashumbushwa akongera agacanira. Gusa Ngendahimana n’ umuryango we bakomere kandi bihangane.

Kanakimana Louis yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Uyu mugabo ni yihangane gusa birababaje akarere kagire icyo gakora nundi wese ugira umutima utabara agerageze pe

cadette yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Ihangane pe !!
Ibyago bigwirira abagabo.
Komera !!!

caco yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka