Inka 2 z’uwarokotse Jenoside zatwitswe n’abantu bataramenyekana

Inka ebyiri zirimo ihaka z’uwitwa Hategekimana Jean Marie Vianney utuye mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo, zatwitswe n’abantu bataramenyekana ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Inka zatwikiwe mu kiraro
Inka zatwikiwe mu kiraro

Byabereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu masaha yo hagati ya saa yine na saa tanu z’amanywa zo ku itariki 23 Kanama 2017 .

Umushumba w’izo nka witwa Ntahomvukiye Yoweli ngo yari yagiye kuzivomera amazi.

Hategekimana yabwiye Kigali today ko akeka ko abamutwikiye ari abatishimira ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ku munsi wakurikiye uwo inka ze zatwitsweho hari abigambye bavuga ko ntacyo yahomye kuko azashumbushwa izindi nk’uwarokotse Jenoside.

Ikindi cyamutangaje kikanamubabaza ngo ni uko abaturanyi be ba hafi batigeze bamutabara ahubwo agatabarwa n’aba kure.
Ikindi kandi, avuga ko nta muriro ujya wegera ikiraro ngo avuge ko ari uburangare bwabayeho.

Hamwe zagiye zishya ubwoya ahandi havaho n'uruhu
Hamwe zagiye zishya ubwoya ahandi havaho n’uruhu

Ati"Izi nka ntabwo zijya zicanirwa, ubwo nyine bimbwira ko uwazitwitse yabikoze abigambiriye".

Abaturanyi b’ikiraro cy’inka za Hategekimana bashimangira ko nta handi umuriro waturuka kuko izo nka ngo zitajya zicanirwa,ndetse umushumba wazo ngo nta nubwo ajya ahatekera ibyo kurya.

Icyo kiraro cyari gikikijwe n’urugo rw’ibikenyeri n’imiyenzi cyarahiye kirakongoka, inka ngo zatabawe n’uwitwa Masengesho w’umuturanyi we wa kure, nyamara hari abandi baturanyi ba hafi biyemerera ko cyatangiye gushya bakibona.

Ati"Mbabajwe n’uko ubuyobozi bw’umurenge ntuyemo ntacyo bwakoze ngo bukorane n’abashinzwe iperereza, kugira ngo uwabikoze abihanirwe".

Inka imwe irahaka ikaba igejeje ku mezi arindwi, yahiye inda y’amaganga (ibyara) irasohoka hanze, ndetse n’ikimasa cya firizoni cyari kumwe nayo cyahiye uruhu ku buryo bukabije.

Zatwitswe ari ku manywa
Zatwitswe ari ku manywa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ihangane Imanizakurwanirira ndumva nubuyobozi bubyihishinyuma icyobazi nugutangirabantu ngontibishyura umutekano

NIYITEGEKA ORIVIE yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize

mbegubugome gusa ubuyobozi bugufashe mwiperereza uzafatwa azahanwe byintanga rugero

umutes denyse yanditse ku itariki ya: 29-08-2017  →  Musubize

mubyukuri ibibintu mbonye binteye ubwoba ndanumiwe ndababaye sonzuko nabivuga kubona inyamaswa zabantu zikibaho mana yomwijuru iheshe icyubahiro ugaragaze ababantu tubarebe babashyire muri stade tubatere amabuye base nizinka bishe kuko nokuvuga birananiye ndabona kubaho ntacyo bimariye nubugome mbonye

Hagenimana Gasprd yanditse ku itariki ya: 27-08-2017  →  Musubize

Ariko nkabo bantu bagifite imigambi mibi nkiyo ko bumva amaherezo yibyo bikorwa bigayitse arayahe police yacu izabamenya babiryozwe pee!!

bartazar yanditse ku itariki ya: 25-08-2017  →  Musubize

Izo mpyizi z’interahamwe ntaho zirajya. N’imbabazi birirwa baziha izo mpanya! Sha! sinzi amaherezo

Freeman yanditse ku itariki ya: 25-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka