INILAK yasabwe gushingira kuri “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo impungenge ku kwihorera ziveho

Abanyeshuri n’abakozi b’Ishuri rikuru ry’abadivantisti b’abalayiki rya Kigali (INILAK) ngo bagomba kumenya no kwigisha abandi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, nk’uko Komisiyo y’ubumbwe n’ubwiyunge(NURC) na Unity Club ihuriwemo n’abayobozi, bavuga ko ari byo byaca impungenge abantu bafite ko ubwicanyi mu Rwanda bwakongera kuba.

Mu bushakashatsi bwakozwe na NURC hari aho bamwe mu baturage ngo bagaragaje ko Perezida wa Repulika, Paul Kagame aramutse atari we uyobora igihugu, ngo hari abashobora kwihorera cyangwa indi jenoside ikongera kubaho; hashingiwe kukuba ngo hakiri ubwishishanye n’abakibona mu ndorerwamo y’amoko.

Kananga waturutse muri NURC (ibumoso), Eng. C. Ruhamya waturutse muri Unity Club na Dr Jean Ngamije wo muri INILAK.
Kananga waturutse muri NURC (ibumoso), Eng. C. Ruhamya waturutse muri Unity Club na Dr Jean Ngamije wo muri INILAK.

Eng.Collette Ruhamya, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), akaba no muri Unity Club, yatanagrije aba banyeshuri ko iyi gahunda izakuraho izindi nzitizi zose abantu bacyeka.

Yagize ati “Izo nzitizi z’uko hari ababona ko Perezida Kagame avuyeho Jenoside yakongera ikaba, zishobora gutuma bwa Bunyarwanda abantu batabwiyumvamo neza, kandi guhora ufite impungenge ntabwo byubaka.”

Eng. Ruhamya yasabye abanyeshuri n’abakora muri INILAK, kurinda gahunda ya Ndi Umunyarwanda abayirwanya n’abayifata uko itari; nyuma yo kubasobanurira ko abanyarwanda bose ari abavandimwe, badaturuka mu moko atandukanye, kandi bakaba ngo basanganya amahirwe igihugu gifite nta vangura na rimwe ribayeho.

Umuryango w'abakozi n'abanyeshuri muri INILAK, bari mu biganiro kuri "Ndi Umunyarwanda."
Umuryango w’abakozi n’abanyeshuri muri INILAK, bari mu biganiro kuri "Ndi Umunyarwanda."

Hari umwe mu banyeshuri wabajije ikibazo NURC ngo ihora ibazwa, cyo kuvuga ngo Jenoside yakorewe abatutsi; nyamara Leta igakomeza kwigisha ko ubuhutu, ubututsi n’ubutwa atari amoko; nk’uko cyasubijwe na Richard Kananga, Umuyobozi ushinzwe ibyo kubaka amahoro muri NURC.

Uyu muyobozi muri NURC yagize ati:”Hari henshi usanga umuntu umwe ari umuhutu undi akaba umututsi, babazanya ibisekuru bagasanga uwababyaye ari umwe; Ubututsi rero ni ubwoko bwaremwe nk’uko muri mwe twafata itsinda rimwe tukaryita aba-INILAK, bakabaho mu buryo bwihariye kugeza aho bashobora no kwicwa; iyo yaba ari jenoside”.

NURC na Unity Club bavuga ko kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda biruta ikindi cyose Abanyarwanda bashingiraho babana mu bumwe no mu mahoro, kuko ngo ari bwo abakoloni baje basenya; kandi ko Umunyarwanda wa nyawe ngo agomba kwemera kuba uw’u Rwanda, akaruturamo byaba na ngombwa akemera kurwitangira ku bw’igihango yagiranye narwo.

Eng. Ruhamya agira inama abakoze Jenoside babuze amahoro, cyangwa abumva ko batewe ipfunwe n’abishe mu izina ry’ubwoko bwabo; gusaba imbabazi ku giti cyabo ndetse no mu izina ry’imiryango cyangwa ubwoko babarizwamo.

Abagize umuryango wa INILAK bijeje ko bagiye guhindura imyumvire y’abo mu miryango n’inshuti zabo bacyibona mu ndorerwamo y’amoko; bakaba ngo bagiye no kuba intumwa z’ibyo bumvise, nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi w’iryo shuri, Dr Ngamije Jean.

Abanyeshuri basabwe kandi baniyemerera kudaceceka, mu gihe bumvise cyangwa basomye amakuru avugwa ko aharabika igihugu, aho ngo bazajya bahita bayavuguruza.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunda ni nziza cyane kandi izadufasha kugera kubwiyunge busesuye turayishyigikiye!

Hamas yanditse ku itariki ya: 7-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka