Inguzanyo ya IMF izagaburira abaturage, ibavuze kandi ibarinde Covid-19- Dr. Uzziel Ndagijimana

Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko inguzanyo ingana na miliyoni 109.4 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 105 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), izakoreshwa mu kurinda no kuvura abaturage Coronavirus.

Inguzanyo izafasha mu guha abaturage batishoboye ibyo kurya
Inguzanyo izafasha mu guha abaturage batishoboye ibyo kurya

Dr. Ndagijimana mu kiganiro yatangiye kuri Radiyo Rwanda, yavuze ko hazavamo n’amafaranga yo gushakira ibiribwa n’ibindi by’ibanze abaturage badafite imirimo muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo Covid-19, aho abenshi baretse akazi bakaguma mu ngo.

Yagize ati “Ni amafaranga aje mu ngengo y’imari kuziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe Leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu (Covid-19), kuvuza ababonetseho uburwayi ndetse no kubona ibikoresho bitandukanye”.

Yakomeje agira ati “Azanakoreshwa mu gutabara abaturage badafite imirimo ariko bakeneye iby’ibanze cyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo byose ntabwo byari biteganyijwe mu ngengo y’imari, twakoresheje amafaranga twari dufite ariko dushaka n’andi yo kuziba icyo cyuho”.

Uretse inguzanyo izishyurwa nta nyungu IMF yahaye u Rwanda, iki kigega cyanasoneye u Rwanda miliyoni 68 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda) rwari kuzishyura mu myaka ibiri iri imbere.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzamuka ku gipimo cya 5.1% aho kuba 8% nk’uko byari byitezwe muri uyu mwaka wa 2020, bitewe n’uko icyorezo Covid-19 cyaje gikoma mu nkokora ibikorwa by’iterambere mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu.

Mu gihe imirimo myinshi yahagaze, abaturage benshi bakaba barimo gufashirizwa mu ngo nta kintu bakora, hari abantu babagira inama yo kwiga uburyo ubuzima bugomba guhinduka, barimo impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka.

Muri iki gihe Guma Mu Rugo yakwigisha indi mirimo yagufasha kubaho
Muri iki gihe Guma Mu Rugo yakwigisha indi mirimo yagufasha kubaho

Agira ati “Muri iki gihe abantu batava mu rugo, icyo bakagombye gutekereza ni imirimo y’amaboko yakorerwa aho bari nko guhinga imboga n’ibindi bintu bito bito bishobora kuzababyarira inyungu, ikindi abantu bafite imishinga ni igihe cyo gutekereza neza bakayandika, hamwe no kwiga ibyo batazi.

Ushobora kwiga imirimo nko guteka, ku buryo iyi gahunda ya #GumaMuRugo yazarangira ufite ubumenyi bwazagufasha guhita ukora muri restora”.

Leta y’u Rwanda isaba abaturage kuguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka