Ingurane zitishyuwe mu bizibandwaho mu ngengo y’Imari 2025-2026
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, yateranye isaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku nama n’ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026, birimo kwishyura ibirarane by’ingurane zagombaga guhabwa abaturage.

Nyuma yo gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), Komisiyo yateguriye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’imyanzuro urimo gusaba MINECOFIN, kwita ku bijyanye n’ingurane zigenerwa abaturage bimurwa, kuko batinda kuzibona kandi ibyabo byarangijwe.
Dosiye 102 za 48,348,528Frw z’abaturage batarishyurwa ingurane ku mishinga itandukanye. RTDA ifite Dosiye 74 za 18,787,830Frw yo kwishyura ingurane ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Kagitumba-Kayonza-Rusumo watangiye 2019 n’umuhanda Kibaya-Rukira-Nasho umaze imyaka 3 ukorwa, nk’uko byagarutsweho na Depite Uwamariya Odette, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta.
Ati “Hari kandi ikibazo cy’abaturage 133 batarishyurwa ingurane ingana na 225,018,000Frw mu Murenge wa Gashora, Kanyonyomba ku myaka yabo yangijwe n’amazi muri Nzeri 2023, ubwo hubakwaga ikiraro cya Kanyonyomba hukorwaga umuhanda wa Ngoma-Ramiro, ndetse n’ikibazo cy’ibirarane by’ingurane ku mitungo y’abaturage 77 ingana na 47,318,834Frw itarishyurwa. Akarere ka Gicumbi kagaragaje ko kuba bose batarishyurwa biterwa n’abafite amafaranga make, bagomba kwishyurwa ntibihutire gufunguza konti”.
Depite Uwamariya yavuze kandi ko mu Karere ka Gakenke hari abaturage batarahabwa ingurane ku mitungo yabo yanyujijwemo ibikorwa remezo bagomba kwishyurwa na RTDA, WASAC na EDCL amafaranga angana na 2,241,529,227Frw, abaturage 275 bafite ikibazo cy’ingurane ikomoka ku rugomero rwa Nyabarongo, batarishyurwa ingurane ingana na 411,618,163Frw.
Abaturage 17 bo mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo bangirijwe imitungo n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi bakaba batarahabwa ingurane ikwiye ku mitungo yabo kuva muri 2012.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, na wo wasabwe gukurikirana binyuze muri Komisiyo zihoraho ibikwiye kwitabwaho biri mu nshingano zazo, byagaragajwe muri iyi raporo kugira ngo zizamenye uko bizagenda byitabwaho.
Depite Uwamariya ageza ku Nteko Rusange raporo ya Komisiyo ku isuzuma ry’imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026 hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), yavuze ko mu gutegura iyi raporo hari ibindi byagaragajwe bitarashyirwa mu bikorwa, bikwiye kwihutishwa kugira ngo ingengo y’imari ya 2026-2027 na yo izashyirwe mu bikorwa uko bikwiriye.
Ati “Kurengera abatishoboye (Social Protection) bikwiriye gukomeza kwitabwaho kuko ingengo y’Imari y’iyi gahunda muri rusange, yagabanutse iva kuri 165,241,073,828Frw muri 2024/2025, igera kuri 92,891,260,697Frw muri 2025/2026. Uko ingengo y’imari ishyirwamo igenda igabanuka, ni ko intego ya NST2 ijyanye no gukura abaturage mu bukene binyuze mu guhabwa inkunga zikomatanyije, ku buryo 70% y’abafashwa bava mu cyiciro cyo gufashwa bakishobora (Graduation), ishobora kutagerwaho”.
Depite Uwamariya yasobanuye ko ingengo y’Imari yagenewe ubuhinzi n’ubworozi muri rusange, yagabanutse iva kuri 233,099,251,949Frw muri 2024/2025 igera kuri 222,302,706,264Frw muri 2025/2026.

Komisiyo isanga ubuhinzi n’ubworozi muri rusange bukwiriye gukomeza kwitabwaho, ingengo y’Imari ikiyongera aho kugabanuka, kuko uru rwego rufite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Intego ya NST2 iteganya ko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzakomeza kuzamuka ku mpuzandengo ya 6% buri mwaka, na yo ishobora kutagerwaho mu gihe ingengo y’Imari yakomeza kugabanyuka.
Komisiyo yashimye ko mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026, ingengo y’imari yagenewe inyongeramusaruro yazamutse ikagera kuri 49,700,000,000Frw ivuye kuri 40,790,000,000Frw muri 2024/2025.
Depite Uwamariya yavuze ko Komisiyo yasanze hakwiye kongerwa ingengo y’Imari yo kubaka ibikorwa by’imishinga y’iterambere mu Turere twa Nyamagabe, Gisagara, Rutsiro, Kamonyi, Kayonza na Karongi. EICV7 yagaragaje ko utwo turere tuza mu tw’imbere mu kugira abaturage bakennye kurusha utundi, bityo bidufashe kwihutisha gahunda zigamije gukura abaturage mu bukene.
Ikindi gikwiriye kwitabwaho ni ingengo y’Imari yo kwishyura imishinga yarangiye (100%) n’iyo gukomeza iri hafi kurangira iri mu Turere twa Gisagara, Kamonyi, Kayonza, Karongi, Musanze, Ngororero, Gatsibo, Ruhango, Nyabihu, Nyagatare, Ngoma, Nyamagabe, Nyanza na Rulindo, yagaragajwe muri iyi raporo.
Ikindi ni ukwishyura ibirarane by’indishyi ikwiye ku mishinga itandukanye igaragara muri iyi raporo, irimo Miliyoni 388 ku baturage bo mu Karere ka Nyaruguru batari buzuza ibyangombwa, na Miliyoni 282 z’abujuje ibyangombwa byoherejwe muri MINECOFIN.
Depite Uwamariya yasabye ko hazakemurwa ibibazo bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, birimo icy’inyubako ikoreramo (Icyicaro gikuru n’inyubako zo mu Ntara enye), ingengo y’Imari ya 48,000,000Frw yo kwitabira inama mpuzamahanga, kwishyura imisanzu ya 16,000,000Frw no kwishyura imishahara y’abakozi bagengwa n’amasezerano ya 14,293,308Frw.
Ati “Umwanzuro w’Inteko Rusange yo ku wa 20/03/2024, ujyanye n’ibyifuzo-nama byagiriwe Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kugira ngo mu isuzuma rizakorerwa u Rwanda mu Ukwakira 2025 ruzabashe kugumana Sitati A, ikomeza kuyihesha ububasha n’agaciro mu ruhando mpuzamahanga, mu kurengera uburenganzira bwa Muntu”.
Depite Uwamariya yavuze ko ingengo y’Imari yagenewe kwishyura ibirarane bya ‘School Feeding’ na ‘Capitation Grant’ ingana na 471,589,148Frw mu Karere ka Rwamagana na 1,237,334,045Frw mu Karere ka Nyagatare itaraboneka. Mu ngendo za Komisiyo byagaragaye ko ahandi byitaweho, hasigaye utu Turere andi MINECOFIN mu gihe cyo kuvugurura ingengo y’imari ya 2024/2025, yari yemeye kuzabyitaho muri 2025/2026, asaba ko nabyo byarebwaho kugira ngo bikemuke.
Nk’uko Depite Uwamariya yakomeje agaragaza ibikubiye muri raporo, yavuze ko ikigereranyo cy’imibare y’imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026, hamwe n’imibare y’igihe giciriritse (BFP2025/26-2026/28), Komisiyo yasanze ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 iteganyijwe kuzagera kuri Miliyari 7,032.5Frw, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 1,216.1 ugereranyije na Miliyari 5,816.4 ari mu ngengo y’Imari ivuguruye y’umwaka wa 2024/2025.

Biteganyijwe ko ingengo y’Imari ya Leta izakomeza kuzamuka ikagera kuri Miliyari 7,737,824,083,991Frw muri 2026-2027, no kuri Miliyari 8,364,423,420,951Frw muri 2027-2028.
Iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya cya Kigali (Bugesera), kwagura ibikorwa bya RwandAir, ndetse n’amavugurura yakozwe ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi (Pension Reforms).
Ingengo y’imari ya Leta ikazakomeza kuzamuka nubwo muri rusange ubukungu bw’Isi, ndetse n’ubw’Igihugu cy’u Rwanda buhanganye n’ibibazo byugarije Isi, birimo intambara n’amakimbirane mu bucuruzi, izamuka ry’ibiciro n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
URABIDODOYE WA! NKUNZEKO WANDITSE NEZA IMIBARE. UBUSANZWE ABANYAMAKURU BENSHI IJYA IBAGORA HARA KUYISOMA NO KUYANDIKA.
mu karere ka nyagatare mutuvuganire baduhe amazi n’umuriro mu murenge wa rwimiyaga akagali ka kirebe byumwihariko umuhanda uva bugaragara ujya karushuga na gakagati kuko iyo imvura ya guye tubura aho tunyura ingendo zigahagarara ugasanga n’ubucuruzi buri kudindira cyane uva bugara