Ingufu zikenerwa muri EAC ziracyari nkeya cyane

Abayobozi batandukanye bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeza ko ingufu zikenerwa ahantu hatandukanye zikiri nkeya cyane kuko zitarenga Megawatts 4000.

Iyi nama yitabiriwe n'abahagarariye EAC ndetse n'abafatanyabikorwa b'aka gace
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye EAC ndetse n’abafatanyabikorwa b’aka gace

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga y’ iminsi itatu ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 19 Werurwe 2018, ikaba igamije kwiga ku buryo ibihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba byabona ingufu zihagije zikoreshwa ku buryo burambye kandi budahenze.

Hon. Christophe Bazivamo wari uhagarariye EAC muri iyo nama, yavuze ko uyu muryango ufite ingufu nkeya cyane, bityo n’abaturage ntizibagereho uko bikwiye.

Yagize ati “Ingufu ziboneka muri rusange muri EAC zaba izikomoka ku mazi, izuba n’amashyuza ziracyari nke cyane kuko zitarenga Megawatts 4000. Ibyo bigatuma umuturage ku mwaka abona KW 136 gusa mu gihe uwo mu bihugu biteye imbere abona KW ziri hagati ya 3000 na 7000”.

Akomeza avuga ko ikindi kibazo ari uko n’izo ngufu nke ziboneka zidakoreshwa neza kugira ngo zigere ku baturage, gusa ngo hari ikirimo gukorwa ngo bikemuke.

Ati “Uburyo bwo gutwara umuriro na bwo ntiburatera imbere. Usanga hamwe insinga zishaje cyangwa nta n’izihari ntugere ku baturage neza. Icyakora abakuru b’ibihugu bya EAC barateranye bemeza isaranganywa ry’umuriro, hakaba harimo kubakwa imiyoboro mishya ihuza ibihugu”.

Ibyo ngo bizaba igisubizo kirambye kuko igihugu gifite umuriro mwinshi kizajya kiwugurisha ku bifite muke ndetse ngo hazabaho no gushyira hamwe imbaraga mu kuwongera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwa remezo ushinzwe ingufu, Kamayirese Germaine
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu, Kamayirese Germaine

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu, Kamayirese Germaine, avuga ko ikindi gikenewe ari ishoramari mu ngufu.

Ati “Icyo turimo dukora ni ugukangurira abashoramari n’abandi bafite amafaranga gufatanya na za Leta ngo bayashyiremo ari menshi kugira ngo twihutishe ikwirakwizwa ry’ingufu. Ni kimwe mu bisubizo by’ingufu zidahagije”.

Yongeraho ko aho ingufu z’amashanyarazi zigeze ubuzima bw’abaturage buhinduka, byagera ku nganda ho ngo bikaba akarusho, agatanga urugero ku Rwanda.

Tareq Emtairah, umuyobozi ushinzwe ingufu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), avuga ko kuba ibihugu bya EAC byishyize hamwe mu gukemura ikibazo cy’ingufu ari ikintu cy’ingenzi.

Avuga kandi ko UNIDO izakomeza gutera inkunga EAC kugira ngo inganda zibone ingufu zihagije bityo n’iterambere ryihute.

Aba bayobozi muri EAC bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Aba bayobozi muri EAC bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DI KAGUGU UMURENGE.CYINYINYA AKARERE .GASABO DABASHIMIRA AMAKURUMEZA MUTUJYEZAHO IMANA IGIBAHA UMUGISHA

DUSHI MI I MANA FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 19-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka