Ingoro y’amateka yo kwibohora izaba yuzuye muri Kamena 2020

Ubuyobozi bw’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, buravuga ko imirimo yo kubaka ingoro y’amateka y’urugamba rwo kwibohora iri kubakwa ku Mulindi, biteganyijwe ko izaba yarangiye muri Kamena uyu mwaka wa 2020.

Igishushanyo mbonera cy'ingoro y'amateka y'urugamba rwo kwibohora
Igishushanyo mbonera cy’ingoro y’amateka y’urugamba rwo kwibohora

Iyo ngoro iherereye mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Mulindi, Umurenge wa Kaniga, mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert, avuga ko iki kizaba ari igikorwa cy’indashyikirwa kizaba kigezweho, mu gihe u Rwanda rurajwe ishinga no kuvugurura ingoro z’umurage, hagamijwe kuzamura umubare w’Abanyarwanda bazisura.

Iyi ngoro iri kubakwa, mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora buri tariki ya 04 Nyakanga, bikaba ari n’umwanya Abanyarwanda bongera gutekereza ku ruganba rwo kwibohora rwatangijwe n’Ingabo zahoze ari iza RPA, zari zifite ibirindiro ku Mulindi, mbere y’uko zihahaguruka zerekeza mu bice binyuranye by’igihugu ngo zibashe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imirimo yo kubaka irarimbanyije
Imirimo yo kubaka irarimbanyije

Ambasaderi Masozera yanditse kuri twitter ati “Kubaka inyubako nshya igaragaza amateka y’urugamba rwa FPR Inkotanyi rwo kubohora u Rwanda bizaba byarangiye. Imirimo yo kubaka irimo iragenda neza”.

Mu gusubiza ikibazo kibaza agaciro k’iyi nyubako, Ambasaderi Masozera yavuze ko atahita atangaza agaciro kayo ubu, kuko hari andi masoko atari yamara gutangwa.

Muri iyi ngoro hazaba harimo icyumba cy’imurika (Exhibition Hall), kizaba kigaragaza amateka yose y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, azaba agaragazwa mu nyandiko, amakarita, amashusho n’amajwi, ibikoresho n’ibindi.

Urugero ni nk’ahazaba hagaragaza agace kitwaga ‘Arusha’, aho abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi n’abayobozi b’ingabo bahuriraga baganira ku biganiro byabahuzaga na Leta yari iriho, byaberaga i Arusha muri Tanzania.

Iyi ngoro kandi ifite agace k’abagore (women’s wing), kari kagenewe guturwamo n’ab’igitsina gore bari mu ngabo n’abari muri politiki mu gihe cy’uruganba rwo kubohora igihugu, ikaba kandi inafite agace kari kagenewe gucumbikira abarwayi (sick bay).

Biteganyijwe ko iyi ngoro izaba yuzuye muri Kamena 2020
Biteganyijwe ko iyi ngoro izaba yuzuye muri Kamena 2020

Iyi nyubako nimara kuzura bizatuma iyi ngoro igira isura nshya, ubusanzwe yari izwiho kugira indake yahoze ari iya Perezida Paul Kagame, wari umuyobozi w’urugamba rwo kubohora igihugu.

Umwaka ushize wa 2019, u Rwanda rwizihije imyaka 30 y’ingoro ndangamurage mu Rwanda, rwishimira ko izo ngoro zavuye kuri imwe zikaba umunani, zibasha kwinjiza miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, ndetse n’umubare w’Abanyarwanda bazisura ukaba warazamutse.

Mu ntangiriro, ingoro ndangamurage y’u Rwanda ikiri imwe, yabashaga kwakira abayisura bari munsi ya 1000 ku mwaka, muri bo Abanyarwanda bakaba barabarirwaga munsi ya 10%, icyo gihe kandi iyo ngoro ikaba yarabashaga kwinjiza miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda gusa, ku mwaka.

Indake ya Perezida Kagame isanzwe iri ku Mulindi
Indake ya Perezida Kagame isanzwe iri ku Mulindi

Ubuyobozi bw’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda buvuga ko imibare y’abazisura ubu yazamutse, ikagera ku 270,000 buri mwaka, muri bo 78% bakaba ari Abanyarwanda.

Ingoro y’urugamba rwo kubohora igihugu yitezweho kuzakira abayisura babarirwa hagati y’ibihumbi 120 na 150 buri mwaka, ndetse ikaba yitezweho kwinjiza miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Inkuru bijyanye:

Ku Mulindi hagiye kubakwa ingoro y’amateka izasurwa kurusha izindi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka