Ingo ziyobowe n’abagore ziragenda zigabanuka

Ingo ziyobowe n’abagore mu gihe abagabo babo badahari by’igihe runaka ziragenda zigabanuka ugereranyije n’imyaka 10 ishize, aho yavuye kuri 6.4% mu mwaka wa 2016/17, ikagera kuri 4% mu mwaka wa 2023/24.

Urugero rutangwa ni urwa Alice Musanabera utuye mu mujyi wa Musanze, aho agaragaza ko asigaye abona umugabo we yinjira mu rugo buri mugoroba, afite n’ibyo yahashye mu mujyi wa Kigali, mu gihe mu myaka mike ishize byari nk’inzozi kumubona ataha buri munsi.

Mu myaka 10 ishize, Musanabera ngo yafatwaga nk’umugore wibana, kubera ko umugabo we ukorera i Kigali, ahantu umuntu akora urugendo rw’amasaha abiri muri bisi, ku buryo hari aho byageraga kubera akazi, umugabo we akarara mu mujyi wa Kigali kubera kwirinda gukora ingendo ndende ataha.

Ibyari ugukora ingendo ndende mu gihe kirekire ariko uyu munsi bigenda bigabanuka, kuko imodoka zitwara abagenzi zikora nibura kugera saa mbiri z’ijoro, hakaba hasigaye hariho n’imodoka umuntu yakodesha zikamwihutishiriza urugendo kubera ko hasigaye hari imihanda ikoze neza, ituma abatwara ibinyabiziga n’abakora ingendo boroherwa.

Agira ati, “Ntabwo bikimeze nko muri iyi myaka itanu cyangwa 10 ishize, uziko hari igihe namaraga n’iminsi irindwi ntaciye iryera umugabo wanjye? Ni njyewe witaga ku bana, gukora isuku mu rugo, kwita ku mirimo y’ubuhinzi njyenyine, ariko ubu buri mugoroba arataha byagize impinduka nini mu buzima bw’umuryango wacu”.

Byagenze bite ngo imibare y’abagabo bataha mu ngo yiyongere

Igisubizo cya mbere cyashakirwa mu bijyanye no kongera ibikorwa remezo by’imihanda n’uburyo imiryango igenda ihitamo aho gutura, ndetse no kuba gutwara abantu muri rusange bigenda birushaho gutera imbere, koroshywa no guhenduka.

Ibyo byigaragaza ku batuye mu Turere twa Musanze, Kamonyi, Bugesera na Rwamagana, aho kubera ko ingendo zorohejwe muri iyo mijyi, abahatuye bahitamo kujya no kuva ku kazi bataha iwabo, nk’uko bisigaye bigenda ku mugabo wa Musanabera utakirara ku ibaraza cyangwa ngo arare abyigana b’abandi bacumbika mu nzu z’i Kigali buri munsi.

Ibyo byanatumye koko imibare y’abagore bayoboye imiryango by’igihe gito igabanuka, nk’uko imibare y’ubushakashatsi ibigaragaza.

Hari abagore bakibana bonyine

Mu gihe imibare y’abagore bayoboye imiryango by’igihe gito igenda igabanuka, iy’abagore bayoboye imiryango by’igihe kirekire bo igenda izamuka, n’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare ibigaragaza.

Iyo mibare igaragaza ko abagore bayoboye imiryango buri gihe yo yazamutseho gato cyane, kuko yavuye kuri 25%, 2016/17 ikagera 26% umwaka wa 2023/24.

Igitera iyo mibereho ni nko kuba hari abagore bahisemo kwibana, abatandukanye n’abagabo babo, abagore bapfushije abagabo, cyangwa abagore batakibana n’abagabo babo.

Ni urugero rwa Juliet Hanga wo mu Karere ka Gatsibo, ukora akazi k’ubudozi akaba arera abana be babiri, umwe mu bagore ibihumbi batunze imiryango yabo bonyine n’ubwo imibare yabo itarajya neza ahagaragara.
Agira ati, “Ntabwo nigeze mbana n’umugabo, nta n’ubwo mbyicuza, aha ni iwanjye ni njyewe ushyiraho amatekego, nkorera amafaranga ngatunga umuryango wanjye”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko abagore bayoboye imiryango yabo by’igihe kirekire, igaragara cyane mu bice by’icyaro kurusha mu mijyi, yiganjemo abagore bakennye cyane, abatagira ubutaka, no kuba ntaho bagira bakura ubushobozi bwo gutunga imiryango hagaragara.

Cyakora usanga hari abagore bamwe bihagazeho aho bashobora gukorera no kubona ibitunga imiryango yabo, bakora imirimo iciriritse itanga amafaranga, abakora ubuhinzi, bakabasha kubona ubushobozi bwo kwishyurira abana amashuri,

Ni iki cyihishe mu mibare?

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore igaragaza ko zimwe mu mbogamizi zikibangamiye umugore mu kuyobora umuryango, harimo izishingiye ku mibereho rusange, n’imiterere y’Ubukungu.

Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’abagore mu Karere ka Musanze, agaragaza ko niba gutwara abantu byoroshye, kubona akazi hafi bikoroha, no kongera ibikorwa remezo byagize uruhare mu gutuma abagabo bakoraga kure bataha mu miryango yabo koko.

Cyakora akanagaragaza ko hakiri abagore benshi bakiyoboye imiryango, kubera ko abagabo batakibaha agaciro, cyangwa se bamwe mu bagore bakaba barusha ubushobozi abo bashakanye, ibyo bikaba bivuze ko kuba umuyobozi w’urugo, hari ubwo bitavuze ko abagabo baba bari mu kazi kure y’ingo buri gihe, ibyo bikaba byatuma raporo itagaragaza neza koko impamvu hari abagore benshi bayoboye imiryango.”

Hakorwa iki?

Raporo ya EICV7 isaba ko abagore bayoboye imiryango bakwiye kwitabwaho, by’umwihariko abafite ibibazo by’amikoro, urugero abadafite ubutaka, abatabasha kubona ingwate ngo bake inguzanyo mu bigo by’imari, abatabasha kubona inyongeramusaruro mu buhinzi, n’abadafite ababitaho mu muryango.

Dusubiye mu Karere ka Musanze, Musanabera avuga ko ubuzima bwahindutse, kuva ubwo umugabo we atangiriye kujya akora ataha kuko ubu abana basigaye bishimye, Ibiganiro mu rugo byariyongereye, gufatira imyanzuro hamwe n’uwo bashakanye nabyo ngo biri mu biri kuryoshya ubuzima bwe n’ubw’umugabo we.

Agira ati, “Njya nibuka imyaka yose nabayeho nifasha byose njyenyine, Nayoboraga umuryango, n’ubwo mu nyandiko havugwaga ibindi ariko ni njyewe wari umutware w’urugo”.

N’ubwo imibare igaragaza ko abagore bayoboye ingo igenda igabanuka nk’uko inkuru ibigarukaho, ntabwo bivuze ko umugore atari ishingiro ry’umuryango, Ni Nyampinga kandi afite imbaraga ntagereranywa mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka