Ingo ibihumbi 445 zigiye guca ukubiri n’umwijima
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko bitarenze umwaka wa 2023 ingo zibarirwa mu bihumbi 445 zo mu gihugu hose, zizaba zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ayo mashanyarazi akaba azatangwa binyuze mu mushinga wa Leta y’u Rwanda ibinyujije muri banki itsura amajyambere (BRD), aho iyo banki izatanga amafaranga angana na miliyali 41, azagurizwa abaturage bifuza amashanyarazi y’imirasire y’izuba.
Kugira ngo abaturage babashe kugera kuri iyo nguzanyo, ayo mafaranga azanyuzwa mu Mirenge SACCO maze bayagurizwe bishyura inyungu y’amafaranga 7,5% frw.
Mu Murenge wa Mugano mu Karere ka Nyamagabe, ni ho habereye umuhango wo gutangiza gahunda yo gufasha abaturage kubona amashanyarazi y’izuba binyujijwe mu nguzanyo, mu Ntara y’Amajyepfo bikaba byakomereje no mu tundi turere.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashanyarazi n’Amazi, Germaine Kamayirese, yabwiye abaturage ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo boroherezwe kubona ubwishyu bw’aya mashanyarazi kandi ko inyungu yazo ari nto cyane.
Agira ati “Inyungu kuri izi nguzanyo yagabanijweho hafi inshuro eshatu kuko yari hejuru ya 20% none yashyizwe kuri 7.5% kugira ngo amashanyarazi abegere”

Nsabimana Janvier umwe mu baturage bavuga ko bagiye kwitabira kugurizwa ngo babone amashanyarazi, avuga ko mu Murenge wa bo nta mashanyarazi yahageraga bigatuma ibikorwa remezo bidindira,ndetse no kwigisha abana nijoro bikaba byari bikomeye.
Agira ati ati “Ubusanzwe twe tumenyereye gucana agatadowa, nta mashanyarazi twagiraga ariko ubwo iyo nguzanyo ije ku nyungu ntoya bigeye kudufasha no gukemura ikibazocy’abana basubiramo amasomo nimugoroba.”
Amafaranga atangwa muri izi nguzanyo akaba yarahawe za Sacco na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) ku nkunga ya Banki y’Isi mu rwego rwo gufasha imishinga igamije gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku ngufu zisubira, cyane cyane iz’imirasire y’izuba.

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho ingufu zikomoka ku muyoboro mugari zizaba ari 52% naho ingufu zidakomoka kuri uwo muyoboro zikaba 48%. Kuri ubu, abagerwaho n’amashanyarazi muri rusange bari ku ijanisha risaga 46.5%.
Ohereza igitekerezo
|