Ingingo y’101 nivanweho n’urupapuro yanditseho barukure mu gitabo cy’Itegeko Nshinga-Umuturage wa Kirehe

Abaturage bo mu Murenge wa Kirehe bakira abadepite ku wa 25 Kanama 2015 bayobowe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko/ Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, mu byifuzo byabo basabye ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavaho burundu bagakomeza gutora Perezida Paul Kagame.

Umuturage witwa Mukaremera Marie yasabye ko ingingo y’101 yavanwaho n’urupapuro yanditseho bakaruvana mu gitabo cy’Itegeko Nshinga.

Mukaremera Marie, we asaba ko ingingo y'101 ivanwaho burundi n'urupapuro yanditseho rukavanwa mu gatabo k'Itegeko Nshinga.
Mukaremera Marie, we asaba ko ingingo y’101 ivanwaho burundi n’urupapuro yanditseho rukavanwa mu gatabo k’Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Ntumwa zacu twitoreye uyu ni umwanya wo gusubira mu masezerano yacu, tuje hano kubatuma ngo ingingi y’101 ikurweho nibiba ngombwa n’urupapuro yanditseho muruce, abagore batwite ngo iyo umwana yishimbije mu nda bumva yanditse inyuguti K bakumva ari Kagame, ntacyo ataduhaye.”

Naho Kandama Marie, undi muturage, we ati “Ariko Perezida Kagame afite amaso angahe ko akemurira icyarimwe ibibazo byacu! Nta mubyeyi ukigwa ku nda, nta bana bagipfa buri munsi kubera abajyanama b’ubuzima yashyizeho. Turashaka ko ingingo y’101 ivaho burundu kandi idakuweho Abanyarwanda baba bakuwe amata ku munwa, mubidufashe ntumwa zacu”.

Ikibuga cy'Umurenge wa Kirehe cyari cyuzuye abaturage baje gusangira ibitekerezo n'intumwa za rubanda nyuma y'umuganda.
Ikibuga cy’Umurenge wa Kirehe cyari cyuzuye abaturage baje gusangira ibitekerezo n’intumwa za rubanda nyuma y’umuganda.

Bizima Ananiyasi, we ati “Nta wundi twakwemerera ko ayobora iki gihugu ni yo mpamvu iyo ngingo ikurwaho burundu tukamuha manda enye z’imyaka irindwi mu myaka 28 dushaka ko ayobora azaba akeneye gusimburwa ahasigaye abandi bazaza bo tuzabahe manda”.

Akimana Musa, we yatanze igitekerezo cyatinzweho n’abadepite kugira ngo basobanukirwe neza.

Yagize ati “Ndumva iyi ngingo y’101 mwayireka ntimuyikoreho ariko mugasa nk’abayibagiwe tukikorera ingingo nshya ya 204 ivuga ko Kagame wenyine agomba gutorerwa kuyobora u Rwanda nta manda hanyuma yasimburwa tukagaruka kuri ya ngingo y’101 abazajyaho bakarebwa n’iyo ngingo.”

Abaturage batashye bishimiye ibiganiro bagiranye n'intumwa zabo.
Abaturage batashye bishimiye ibiganiro bagiranye n’intumwa zabo.

Abadepite bashimiye abaturage ku byifuzo byabo babizeza ko bagiye kubihuza n’ibyo abaturage bagiye batanga mu turere twose tw’igihugu ikivuyemo bakakibamenyesha.

Icyo kiganiro n’abaturage cyabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda rusange n’igikorwa cyo gutora abunzi.

Mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, abadepite Hon Mujawamariya Berthe, Hon Rusiha Gaston na Hon Munyangeyo Théogène bamaze guhura n’abaturage mu mirenge itandatu bakaba bagiye gusura imirenge isigaye nyuma bagahura n’izindi nzego zigizwe n’abikorera, abafite ubumuga, abihaye Imana n’abandi. Uruziduko rwabo mu Karere ka Kirehe rukazasozwa tariki 11 Kanama 2015.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka