Ingengo y’Imari y’Akarere ka Gakenke yiyongereyeho 18%

Ingengo y’Imari 2022-2023 y’Akarere ka Gakenke, yiyongereyeho 18%, aho yavuye ku mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 26, agera ku mafaranga arenga miliyari 32.

Bamuritse Ingengo y'Imari y'Akarere ka Gakenke ingana na Miliyari 32
Bamuritse Ingengo y’Imari y’Akarere ka Gakenke ingana na Miliyari 32

Byatangarijwe mu Nama Njyanama y’Akarere yateranye ku itariki 12 Werurwe 2023, yiga ku myanzuro y’Inama Njyanama yo ku wa 20 Mutarama 2023 yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2022/2023.

Ingengo y’Imari ivuguruye y’Akarere ka Gakenke yemejwe ingana na Miliyari zisaga 32 z’Amafaranga y’u Rwanda (32,051,298,604FRW), aho ivuye kuri miliyari 26, iyo ngengo y’imari ikaba ikubiye mu byiciro bibiri, bigizwe n’Ingengo y’imari isanzwe ndetse n’ingengo y’imari y’iterambere.

Ingengo y’imari isanzwe ni yo ikubiyemo ibikorwa birimo uburezi, ubuvuzi, imiyoborere, siporo, imishahara n’ibindi, mu gihe ingengo y’imari y’iterambere ikubiyemo ibikorwa remezo binyuranye birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi n’ibindi.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, Mugwiza Télesphore
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Mugwiza Télesphore

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Mugwiza Télesphore, yatangarije Kigali Today ko ingengo y’imari isanzwe yavuye kuri miliyari zisaga 18, igera kuri miliyori zisaga 22, naho ingengo y’imari y’ibikorwa by’iterambere, iva kuri miliyari umunani igera kuri miliyari icyenda. Ingengo y’imari yose hamwe ingana na Miliyari zisaga 32, ivuye kuri Miliyari 26.

Mu mishinga migari Akarere ka Gakenke gateganya gukora mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, Mugwiza yavuze ko bazibanda ku bikorwa remezo birimo gutunganya imihanda no gusana iyakozwe, hashyirwaho inkuta cyane cyane ahantu hahanamye, barinda ko imihanda iridukirwa n’inkangu.

Mu bindi bikorwa remezo bizubakwa, harimo kugeza amazi n’amashanyarazi mu duce tunyuranye tugize ako Karere, ahazubakwa imiyoboro y’amazi irimo uwa Coko-Ruli, umuyoboro wa Nyagahondo-Gasore-Kirama-Karambo, n’indi miyoboro migufi, hakazubakwa n’aho kwigira imyuga (workshops) mu mashuri anyuranye y’imyuga n’ubumenyingiro.

Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke yemeje Ingengo y'Imari ya 2022-2023
Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke yemeje Ingengo y’Imari ya 2022-2023

Mugwiza uyobora Inama Njyanama ya Gakenke yavuze ko muri uyu mwaka Akarere kiteguye gukora ibikorwa byinshi kandi bikanozwa, mu rwego rwo guhigura neza imihigo yahigiwe imbere y’Umukuru w’Igihugu.

Avuga ko umwanya wa 23 Akarere kajeho mu mihigo y’ubushize utabashimishije, ati “Uriya mwanya ntabwo wadushimishije, ni yo mpamvu ubu twahagurutse tukaba tugiye gukora cyane, muzi ko aka karere kagoranye kubera imisozi miremire, biradusaba gukora cyane tugakuba inshuro ebyiri imikorere y’ahandi, kandi twizeye ko imihigo y’uyu mwaka tuzayesa”.

Yasabye abaturage kudacibwa intege n’umwanya akarere kagize mu mihigo y’umwaka ushize, abasaba ubufatanye kandi abashimira ko umwaka ushize bafashije ubuyobozi kwesa umuhigo wa Ejo Heza, aho Akarere ka Gakenke kabaye aka mbere ku rwego rw’Igihugu, kaba aka kabiri mu muhigo wa Mituweli, abasaba gukomeza imikoranire myiza n’ubuyobozi baharanira iterambere ryabo iry’Akarere kabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Indi ngingo yigiwe muri iyo nama yitabiriwe na Njyanama y’Akarere, harimo ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, no kurebera hamwe ibyavuye muri za komisiyo zihoraho z’Inama Njyanama na Komite Ngenzuzi.

Ibiro by'Akarere ka Gakenke
Ibiro by’Akarere ka Gakenke
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka