Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.52% mu myaka itanu ishize - RIB

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko amadosiye ku bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.52% mu myaka itanu ishize, Intara y’Iburasirazuba ikaba ariyo iza ku isonga ku bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ingengabitekerezo igenda igabanuka
Ingengabitekerezo igenda igabanuka

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, mu kiganiro ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yahaye ba Rushingwangerero bo mu Ntara y’Iburasirazuba barimo gutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Dr. Murangira, yabanje kubagaragariza ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside biteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, aho hari ingingo ivuga ko “Abanyarwanda binyuze mu Itegeko Nshinga twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragaramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose.”

Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari imungu abantu bakwiye kuyikumira no kuyirwanya nta kujenjeka.

Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni imungu, mukwiye kuyikumira no kuyirwanya nta kujenjeka.”

Avuga ko 95% y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngo hari abarokotse bohererezwa ubutumwa kuri Telefone bubabwira ko umunsi w’ubukwe bwabo wageze. Aba ngo bakimara kubwohereza barabusiba n’ubwo RIB ngo iba ifite uburyo ibugarura.

Yagaragaje zimwe mu ngero z’ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside, harimo abavuga ngo “tuzongera tubice (abarokotse Jenoside), nakwica ugasanga/nkagukurikiza benewanyu aho bashyinguye, twongeye kugira amahirwe Jenoside ikagaruka ni wowe twahera twica, twarabishe mwanga gushira, umunsi mukuru/ibirori byanyu byageze (bavuga icyumweru cyo kwibuka), inyenzi zarishwe ariko ntizishira, n’ibindi”.

Murangira avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu bagabo kurusha mu bagore
Murangira avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu bagabo kurusha mu bagore

Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bakunze gukoresha zimwe mu mvugo ko habaye Jenoside ebyiri, kuvuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda, kuvuga ngo ‘mujye mureka natwe twibuke abacu bapfuye, hari n’Abahutu bapfuye’, kuvuga ngo ‘iyo RPF idatera nta Jenoside iba yarabayeho’ n’ibindi.

Ibyaha byo guhohotera abacitse ku icumu nabyo ngo bikunze kugaragara mu cyumweru cyo kwibuka, aho babwirwa amagambo ashengura umutima, kumukubita no kumukomeretsa cyangwa kumwica n’ibindi.

Yavuze ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ibyinshi ari ibikunze kuba bigizwe n’ubutumwa bukozwe hakoreshejwe umunwa, bikabera ahantu hateraniye abantu barenze babiri (mu ruhame).

Yavuze ko mu myaka itanu ishize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo byagabanutseho 17.52%.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2018, habonetse amadosiye y’abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo 542, muri 2019 haboneka 537, muri 2020 haboneka 559, muri 2021 haboneka 564 naho 2022 haboneka 447. Mu myaka itanu habonetse amadosiye 2,649 akaba yaragabanutseho ku kigero cya 17.52%.”

Ngo ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo byiganje mu bagabo, aho bihariye 76.2% mu gihe abagore ari 23.8%.

Hakurikijwe Intara, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo byiganje mu Ntara y’Iburasirazuba na 30.7%, Amajyepfo na 24.6%, Umujyi wa Kigali na 20.1%, Iburengerazuba na 19%, hagaheruka Amajyaruguru na 5.6%.

Yavuze ko muri rusange isesengura RIB ikora rishingira ku birego yakira, rigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, bigenda bigabanuka mu bantu ndetse inagabanya ubukana.

Ubukana ibyo byaha byakoranwaga ngo bwaragabanutse biva mu bikorwa by’ubwicanyi cyangwa gukomeretsa, bijya mu magambo asesereza cyangwa ashengura umutima.

Yavuze ko guhishira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, bigenda bigabanuka kubera ko abantu batakihanganira amagambo cyangwa ibikorwa bigize ibyo byaha.

Isesengura rya RIB ngo rigaragaza ko abakoresha amagambo asesereza uwarokotse Jenoside, ari abantu n’ubundi usanga ari ikibazo mu muryango nyarwanda, yarafungiwe kugira uruhare muri Jenoside cyangwa harafunzwe abo mu muryango we akaba afite ubwo burakari.

Yavuze ko hasigaye hanagaragara abarokotse bapfobya Jenoside, benshi ngo bakabikora kubera amaco y’inda, batanga igitambo cy’ibyo bemera bakabigurana amafaranga.

Igishimishije ngo ni uko abantu bagenda basobanukirwa ko nta cyiza cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagahitamo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ba Rushingwangerero basabwe kujya kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside
Ba Rushingwangerero basabwe kujya kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

RIB yasabye urubyiruko kutita ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, babiba inzangano, bakurura amacakubiri mu Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka