Ingengabitekerezo ya Jenoside si kamere si na karande ku Banyawanda - Ndayisaba

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidel asaba Abanyarwanda kwimakaza ubumwe nk’indangagaciro ibaranga.

Ndayisaba Fidel, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge
Ndayisaba Fidel, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge

Ndayisaba yemeza ko mbere y’umwaduko w’abazungu Abanywanda bari babanye neza.

Agira ati "Mu ndangagaciro zarangaga Abanyarwanda mbere y’uko rwokamwa n’amacakubiri, harimo ubumwe. Naho ingengabitekerezo ya jenoside yo si kamere si na karande ku buryo yakwimakazwa."

Ndayisaba avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwagaragariraga mu mibanire n’ururimi rumwe rw’Ikinyarwanda ruhuza abo mu Burasirazuba, Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

Yemeza kandi ko ingengabitekerezo ya jenoside itandurira mu mwuka abantu bahumeka cyangwa mu maraso ahubwo ikongezwa n’abakiyifitemo, bityo igakwirakwira.

Iyo nama yitabirirwe n'abantu batandukanye, cyane cyane abafite uburezi mu nshingano zabo
Iyo nama yitabirirwe n’abantu batandukanye, cyane cyane abafite uburezi mu nshingano zabo

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara mu bana, ituruka mu bantu bakuze.

Ati "Abakuze ni bo bayiha abana, bashobora kuba ababyeyi babo cyangwa abandi bantu binyuze mu biganiro cyangwa mu bitangazamakuru."

Guhera mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka ngo hazakorwa ikusanyamakuru mu rubyiruko, irya kabiri ngo rikazakorwa mu gihe cyo kwibuka muri Mata 2019.

Gusa Ndayisaba yemeza ko mu rubyiruko ingengabitekerezo ya jenoside igenda igabanukaho 50% buri mwaka.

Ibyo yabitangaje kuri uyu wa 29 Kanama, mu nama yahuje abayobozi b’amashuri abanza n’ayisumbuye, abashinzwe uburezi mu mirenge n’uturere.

Iyo nama kandi yitabiriwe n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza n’abayobozi b’uturere mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni inama igamije kurebera hamwe iterambere ry’uburezi muri iyo ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Commission y’Ubumwe n’Ubwiyunge ntabwo yashobora gukuraho urwango hagati y’amoko.Ubumwe n’ubwiyunge ku isi,byashoboka gusa aruko abantu bakurikije inama Yesu yadusabye muli Matayo 7:12.Havuga yuko "icyo utifuza ko cyakubaho,wirinda kugikorera abandi".
Abantu bubahirije iryo hame (principle),ibi byose byavaho burundu:Kurwana,kuronda amoko,gusambana,kwiba,ruswa,gusinda,akarengane,gereza,police,abasirikare,etc...Kubera ko abantu banga kumvira imana ituyobora binyuze kuli Bible,yashyizeho "umunsi w’imperuka" (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi uri hafi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa (Imigani 2:21,22).Niwo muti wonyine w’ingenga-bitekerezo.Abo bazarokoka bazaba mu ijuru cyangwa mu isi izaba paradizo (2 Petero 3:13).Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).

Karake yanditse ku itariki ya: 30-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka