Ingendo mu turere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera zirasubukurwa guhera ku ya 30 Werurwe

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitri w’Intebe riravuga ko ingendo hagati y’Intara ndetse no hagati y’uturere twose n’Umujyi wa Kigali zizakomeza, ikindi ngo ingendo zo kujya no kuva mu turere twa Gisagara, Nyanza na Bugera zizasubukura guhera ejo tariki 30 Werurwe 2021.

Icyakora iryo tangazo rivuga ko ingendo zibujijwe kuva saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00), mu turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

Iryo tanagazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, rikubiyemo n’ibindi byemezo birebana n’impinduka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka