Ingaruka za COVID-19 zageze no ku bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri (Rwanda Extractives Workers Union (REWU) Mutsindashyaka André avuga ko mu kwezi kwa karindwi abakoresha bazaba batarasubukura amasezerano y’abakozi cyangwa ntibabahe imperekeza bazagezwa mu nkiko.

Abitangaje mu gihe imirimo y’ubucukuzi yasubukuwe nyamara hakaba hari abakozi batarasubizwa mu kazi ndetse ngo hakaba hari na kompanyi zitarasubukura imirimo.

Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Mutsindashyaka André, avuga ko kuva hatangira ingamba zo kwirinda indwara ya COVID-19, ibigo 20 byasubitse amasezerano y’abakozi bamwe batarahembwa ukwezi kwa gatatu bari bamaze gukora.

Avuga ko babashije kuvugana n’ibi bigo ndetse ngo akazi gasubukuwe byahise bihemba abakozi babyo ndetse bamwe basubira no mu kazi.

Agira ati “Mu by’ukuri ubu nta mukozi tuzi utarahembwe ukwezi kwa gatatu, ubundi abakoresha bitwazaga ko bababuze ngo babahembe kuko benshi bahemberwa mu ntoki ariko ubu barabahembye.”

Umwe mu bakozi utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko Guma mu Rugo yatangiye umukoresha atarabahemba ahubwo bahabwa amabaruwa asubika amasezerano y’akazi.

Uyu ariko avuga ko kuva imirimo yakwemererwa gusubukurwa amasezerano y’akazi yasubukuwe ubu akaba ari mu kazi ndetse ngo n’imishahara batari babonye bakaba barayibonye.

Ati “Twagarutse mu kazi dukoraho iminsi tubona baraduhembye yose ntacyo twishyuza. Yego abakozi bose ntibaragaruka urebye twirinda guhura turi benshi ariko turakora nta kibazo.”

Nubwo bamwe mu bakozi basubukuriwe amasezerano y’akazi ndetse bagahabwa n’imishahara yabo, ngo hari abandi batari basubira mu kazi kubera kubahiriza amabwiriza yo gukora ari bake bahanye intera.

Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bo mu mabuye y’agaciro na za kariyeri, Mutsindashyaka André, avuga ko hakiri igihe giteganywa n’itegeko, icyakora ngo nikigera umukoresha utazubahiriza iryo tegeko azajyanwa mu nkiko.

Ati “Amasezerano yasubitswe mu kwezi kwa kane, ubwo amezi 3 ateganywa n’itegeko azagera mu kwa karindwi. Umukoresha uzaba atarasubukura amasezerano y’umukozi cyangwa ntamuhe imperekeza tuzatangira inzira z’ibiganiro nibinanirana hiyambazwe inkiko.”

Mutsindashyaka André avuga ko uru rwego rushobora kuzahura n’ihungabana ry’ubukungu kuko ubucukuzi butari bwasubukura henshi ku isi ku buryo n’ibiciro byaguye ndetse ngo hari n’amabuye atarabona igiciro.

Icyakora yizera ko ikigega Leta yashyizeho cyo kuzahura ubukungu na bo kizabafasha ku buryo kompanyi zidafite ubushobozi bwo kongera gusubukura imirimo zakongera gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka