Ingamba zo kurwanya ruswa yo ku rwego rw’umurenge zigiye gukazwa
Urwego rw’Umuvunyi rwafashe ingamba zo kongera ingufu mu bikorwa bikamije kurwanya ruswa igaragara ku nzego zo hasi uhereye ku murenge, aho hagiye gushyirwaho inama ngishwanama ku rwego rw’umurenge.
Iyo nama izaba iyobowe na Perezida w’Inama njyanama y’umurenge, izaba igizwe n’uhagarariye Polisi y’igihugu ku murenge, Umunyabanga nshingabikowa w’umurenge, uhagarariye komite y’abunzi, uhagarariye abikorera mu murenge, uhagarariye imiryango itari iya Leta mu murenge, uhagarariye urw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano ku murenge n’uhagarariye ingabo ku murenge.
Iyi nama yatekerejweho nyuma y’aho inzego z’ibanze zikomeje kwikomwa n’abaturage bashinja uru rwego ruganwa na benshi mu nzego z’ibanze, zirushinja kurangwa na ruswa ahanini izwi ku izina ry’Inzoga y’abagabo”, nk’uko byakomeje gutangazwa n’urwego rw’Umuvunyi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama ngishwanama ku rwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/05/2013, Umuvunyi mukuru Aloysia Cyanzayire yatangaje ko ibyo bizajyana no kugaruza imitungo ya Leta yagiye inyerezwa kuva 2006.
N’ubwo nta mibare ifatika y’amafaranga agomba kuzagaruzwa irashyirwa ahagaragara, Cyanzayire yarangaje ko bazahera ku ibarura rya zaburanywe ariko ntizigaruze amafaranga zagombaga kugaruza.
Yatangaje ko hazanegeranywa amakuru ku birebana n’imitungo ya Leta yigaruriwe nn’abantu ku giti cyabo, kugira ngo izashobore kugaruzwa. Amakuru yose namara kwegeranywa hakazakurikiraho igikorwa cyo kugaruza iyo mitungo.
Icyo cyemezo kijyanye n’itegeko nomero 35/2012 ryo kuwa 19/09/2012 rirengera abatangamakuru ku byaha, ku bikorwa n’imyitwarire binyuranyije n’amategeko.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo nasaba urwego rw’umuvunyi ni ugushyira ahagaragara abahamijwe icyaha cya ruswa n’inkiko ku mugaragaro,bityo bikabera benshi ikitegererezo.
Icyambere ni ubushake bwo gukora ikintu cyose,nemera ko kuba harashyizweho urwego rw’umuvunyi ndetse n’amategeko ahana ruswa akanayikumira biri mu byatumye igabanuka cyane.
Izi comite zishyizweho zirashoboye kandi usanga ari n’abantu bazwiho ubunyangamugayo kuburyo ruswa izagabanuka ku rugero rushimishije,naho abayobozi b’imidugudu basabaga imiti y’ikaramu na m2u ku baturage bagiye gusaba ibyangombwa bazacungwe cyane n’izi comite zigiyeho,ubundi ruswa ihinduke amateka