Ingabo zirwanira mu kirere nazo zoherejwe kubungabunga amahoro i Juba
Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere (Rwanda Air Force), zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo. Igikorwa igisirikare cy’u Rwanda cyahise cyemeza ko ari ishema kuri cyo ridafitwe n’undi ubonetse wese ku isi.
Saa kumi n’ebyri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 27/12/2012, nibwo indege eshatu z’ingabo zirwanira mu kirere z’u Rwanda (RAF), zisize ibara n’ibirangantego bya Loni, zafashe ikirere zerekeza mu mujyi wa Juba.
Izo ndege eshatu, UNO 759 1510, UNO 759 1935, UNO 759 1209, zari zitwaye ikipe y’abantu 18 bari abapilote n’abatekinisiye, bagiye gutegura inzira y’abandi bagera kuri 85 bazerekeza yo mu minsi iza.
Izi ngabo zizajya zifasha abasirikari bari mu mutwe wa UNAMIS ushinzwe kubungabunga amahoro mu gace ka Juba muri Sudani y’Amajyepfo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, avuga ko ari igikorwa cyerekana ishema Abanyarwanda bafite muri iyi minsi, kubera icyizere amahanga akomeje kubagirira.
Yagize ati: “Cya kindi Abanyarwanda biyemeje gufasha muri bagenzi bacu aho badafite amahoro. Inshingano ya kabiri ni umwihariko wa Air Force yo gufasha mu bijyanye n’ikirere, bo bagiye gufasha gutwara ibintu n’abantu, babafasha mu byo ku butaka no gushakashaka
ababuze no gutabara”.

Ku kibazo cy’inyungu u Rwanda ruzungukiramo, Brig. Gen. Nzabamwita yemeje ko n’ubwo harimo inyungu nke z’amafaranga ariko icyo RDF igendereye ari ukunyomoza abashinja u Rwanda ibindi, ikerekana ko ibyo u Rwanda rugamije ari uguhindura isi.
Izo ngabo zizanafasha mu bikorwa by’ubuvuzi no gufasha abaturage basanzwe. Brig. Gen. Nzabamwita yemeje ko ari n’umwanya mwiza wo gufasha abasirikare b’u Rwanda kwihugura mu bikorwa bitandukanye, cyane cyane mu by’ubuvuzi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Yoooooooo!!!! mbega ibyishimo,ndanezerewecyane kuri icyo gikorwa abayobozi bacu bagize cyo kutirebabonnyine bakareba n’isiyose. Bravo!!!. Nimureke twigisho UN imikorere.Asanti sana. Nimukomereze aho tubari inyuma bayobozibacu.
Ubutaha muzashake amakuru yaba Pirote kugirango abanyarwanda batazagirango zatwawe nabazungu!! bagomba kumenya ko ingabo zabo zifite ubushobozi. Ako karabibeshye?
Rwanda yacu, amaboko yacu ubwenge n’umutima bizagukorera, harakabaho u Rwanda rufite ishema n’agaciro.