Ingabo za RDF zarokoye abasivile 2000 muri Centrafrique
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique, kuri iki cyumweru zahungishishije impunzi z’Abayisilamu bahungira muri Cameroun mu gihe bari bagabweho igitero n’abo mu mutwe witwara gisirikare wa Anti-Balaka.
Ibi byabaye ubwo imodoka zari zitwaye impunzi z’Abayisilamu bahungira muri Cameroun zagabweho igitero n’abitwaje intwaro biyita Anti-Balaka, babiri bahasiga ubuzima ariko ku kazi gakomeye k’Ingabo z’u Rwanda (RDF) abarenga ibihumbi bibiri bashoboye kwambutswa umupaka bahungira muri Cameroun.
Iki gitero cyabereye hafi y’umupaka wa Cameroun mu gace ka Beloko, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa RDF, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.

Imodoka zibarirwa muri 70 zari zirinzwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MISCA) zaje kugabwaho igitero gikomeye n’abantu bafite intwaro bo mu mutwe wa Anti-Balaka ahagana muma saa 18h30 z’umugoroba wo ku cyumweru tariki 16/02/2014.
Abo bagizi ba nabi baje bitwaje intwaro zirimo imbunda, amacumu, imiheto, amabuye n’ibindi batangira kurasa kuri izo modoka zari ziherekejwe n’ingabo za RDF.
Ingabo z’u Rwanda zahise zibarasaho amasasu, mu rwego rwo kurengera inzirakarengane, hagwamo bane hafatwa imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa machine guns n’izindi ntwaro zitandukanye.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko yanenze aba barwanyi ba Anti-Balaka, ndetse abasaba gushyira intwaro hasi bakareka gukomeza kwica inzirakarengane z’abasivile.

Kuva tariki 27/01/2014, ingabo z’u Rwanda zatangiye guherekeza imodoka zitwara abantu n’ibintu, ahantu hangana n’ibirometero 700 kuva muri Centrafrique kugera ku mupaka wa Cameroun. Biteganyijwe ko izi modoka zizagaruka mu murwa mukuru wa Centrafrique muri icyi cyumweru.
Ingabo za RDF zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, n’ingabo zibarizwa mu mutwe wa Mechanised Infantry, zikaba zaragiye muri kiriya gihugu zifite ibikoresho bihambaye birimo imbunda nini, izi ngabo zikaba zimaze kwesa imihigo myinshi harimo no guhabwa inshingano zo kurinda umukuru w’iki gihugu, Panza-Samba.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ubwo urazi kujya gukora ibikorwa by’ubutabazi ahantu utazi, mu gihugu cy’abandi, mubirometro (1400Km)kugenda no kugaruka, unyura kuri za bariyeri n’ibico by’abagizi ba nabi n’izindi nzitizi; harimo ubutwari ahubwo umuntu yakoramo ubushakashatsi!
Ubundi niba ari ugutabara ni ugutabara cyangwa se ukabireka; ntujye no muri ubwo butumwa ariko kurebera violence ngo aha uterekana uruhande ubogamiyemo ibi byo ndabigaye mba ndoga Data!Presence ya MINUAR yaradushutse mu Rwanda warebaga ibifaro, helcopteres, abantu ukavuga uti Interahamwe ntacyo zizadutwara, MINUAR irahari byahe birakajya.
Naho rero RDF bo reka bakomeze kwerekana ko Peacekeepers hari icyo bakora ngo barokore abantu aho kubaterererana. Gusa umubare wabo muri CAR ni muto kandi abicanyi, abashaka kwihora ni benshi, abasahuzi!
ingabo zacu zikomeje kwitwara neza kandi zikomereze aho
ntakintu kinshimisha nk’urukundo ubwitange no gukunda umurirmo kw’aba basore ba RDF, nukuri Nyagasani ajye abongerera imigisha myinshi, gusa burya uwushima umwana abanza kumenya umurenzi, aha nkahita nshima commandant in chief wazo, kuko iki kinyabupfura cyazo nurukundo rwuje ubwitange niwe babikuraho, tubari inyuma nibakomeze bakize inzo nzirakarenganezizra uko zemera, ariko afrika weeee!!! gusa nizereko ubwo RDF iriyo ubu bugome ntacyo buzafata. mukomeze murambe ngabo zacu