Ingabo za RDF muri Centrafrika zahuje umwana n’ababyeyi be nyuma yo kuburana
Ubwo zari mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, zataruye umwana w’imyaka 5 wari waraburiwe irengero zimuhuza n’ababyeyi be.
Uyu mwana yaburanye n’ababyeyi be mu mvururu zatewe n’imirwano ikomeye iri kubera muri iki gihugu hagati y’abayisilamu n’abakirisitu.
Nkuko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, ngo uyu mwana yatoraguwe n’ingabo za RDF ziri mubutumwa muri Centrafrika zimusanze mu gace ka Miskine, mu mugi wa Bangui.

Brig.Gen. Nzabamwita yagize ati: “Ubwo ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zacungaga umutekano mu gace k’abayisilamu ka Miskine, zasanze umwana muto yajugunywe ku muhanda. Ingabo zacu zihutiye gutwara uyu mwana utaranabashaka kugira icyo yatangaza kugirango hamenyekane umuryango we. Ingabo zacu zamujyanye ku birindiro byazo zimwitaho, zimuha ibyangobwa nkenerwa by’umubyeyi ijoro ryose.”
Kuwa mbere tariki 17/02/2014 nibwo uyu mwana muto yabashije kugezwa n’ingabo za RDF ku muryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge, ubasha kumenya ababyeyi be barongera barahuzwa.

Gutabara uyu mwana kwaje gukurikira ikindi gikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, aho zabashije kurokora impunzi z’abayisilamu 2000 zagabweho igitero n’abarwanyi bo mu idini rya gikirisitu bitwa Anti-Balaka ubwo zari zihungishirijwe mu gihugu cya Cameroun.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Afande give them a lesson
iyaba nabandi nabo baribafitumutima wubwitange ntabantu be nshibagafpuye ariko tubashime tunabase ngera imana ingeibarinda kukobibabiko meye kandi bakomere tubarinyuma tu
Courage Lausana
ingabo zacu ndabona zikomeje kwereka ubunyammwuga nibakomerezaho usibye gushimwa n’amahanga n’Imana izaba umugisha.
woooow, nukuri uru rukundo rwuzuye kubahiriza ikiremwamuntu abanyarwanda(RDF) bafite nubwo kubera isomo isi yose, ibi nukubera aho twavuye naho dukeneye kujya, abanyarwanda tuzi akamaron k’amahoro turiduza ko isi yose yakwigira kubyo twnayuzemo ikabonako amahoro ari ingenzi abantu bakabana mumahoro n’ubworoherane ndetse n’ubwumvikane