Ingabo za Kongo ngo zafashe bugwate Umunyarwanda zisaba amafaranga ngo arekurwe
Ingabo za Kongo zikorera ku mupaka muto uhuza Gisenyi na Goma zafashe Mupenzi Etienne utuye mu mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanama zimushinja kuba umusirikare none ngo zirasaba amafaranga ngo zibone kumurekura.
Mupenzi Etienne w’imyaka 30 yafashwe taliki 19/01/2015 mu masaha ya saa tatu ubwo yarimo yambuka umupaka muto ajya muri Kongo afatwa n’inzego z’iperereza zijya ku mufunga zimushinja kuba umusirikare.
Umuryango wa Mupenzi uvuga ko wasabwe gutanga amadolari 150 kugira ngo arekurwe aho afungiye muri gereza yitwa T2 kubera ko bamusanganye agapapuro kamubwira aho agomba kujya kuko bwari ubwa mbere yari agiye muri Kongo.
Mupenzi yari afite urwandiko rw’inzira rujya mu mahanga ariko kubera agapapuro yari afite kanditseho aho yari agiye ngo byahise biba icyaha; nk’uko bivugwa na Gasominari Mugabo, umuvandimwe wa Mupenzi wabashije kumusura aho afungiwe.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rw’u Rwanda mu karere ka Rubavu ku mupaka muto rwahise rukurikirana ikibazo ngo babwiwe ko Mupenzi yafashwe acyekwa kuba umusirikare ku buryo nibasanga arengana azarekurwa ariko abo mu muryango we bamusuye basabwa gutanga amafaranga kugira ngo arekurwe.
Taliki ya 19/1/2015 nibwo mu mujyi wa Goma hari hiriwe ibyigaragambyo yo kwamagana itegeko rigena ibarura mbere y’amatora mu gihugu cya Kongo, aho abanyapolitiki n’abayoboke b’amashyaka bashinja Leta iriho gushaka gutinza amatora ya perezida agomba kuba mu mwaka wa 2016.
Ibi bikorwa by’imyigaragambyo byatumye hari byinshi byangijwe ndetse bamwe bagatabwa muri yombi mu mujyi wa Goma barimo abakuriye amashyaka atavuga rumwe na Leta.
N’ubwo Abanyarwanda basanzwe bahohoterwa mu mujyi wa Goma iyo habaye imyigaragambyo, umuryango wa Mupenzi uvuga ko ifatwa n’ifungwa rye ntaho rihuriye n’imyigaragambyo ahubwo yakorewe urugomo kubera gushaka amafaranga.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko uretse Mupenzi wafashwe akajya gufungirwa T2 ngo hari n’abandi Banyarwanda bahafungiye bagera 10 nabo bagiye bafatirwa mu mujyi wa Goma kandi imiryango yabo ikaba itabizi uko bafatirwa mu mujyi wa Goma.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko n’ubwo butabuza abantu kwambuka ngo bajye muri Kongo bagomba kugira amakenga kubera ihohoterwa bakorerwa, bagasabwa kwambuka bakoresheje ibyangombwa byemewe n’amategeko kugira ngo nibagira n’ikibazo bashobore gukurikiranwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|