Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zongerewe manda

Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yemeje kongera igihe cy’amezi atatu ku ngabo z’uyu muryango ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC). Uyu ni umwanzuro wafatiwe muri iyi nama idasanzwe ya 22, yateraniye i Nairobi muri Kenya, ku wa 05 Nzeri 2023.

Abayobozi b'ibihugu bigize EAC mu nama i Nairobi
Abayobozi b’ibihugu bigize EAC mu nama i Nairobi

Iyi nama yitabiriwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, Dr. William Samoei Ruto wa Kenya, Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Jean Michel Sama Lukonde, Minisitri w’Intebe RDC wari uhagarariye Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo na Rebecca Alitwala Kadaga, Ministiri w’Intebe wungirije wa mbere wa Uganda akaba na Ministiri ushinzwe ububanyi muri EAC, wari uhagarariye Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Iyi nama idasanzwe yagarutse ku byagezweho n’Ingabo zihuriweho z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari nabyo yahereyeho hongerwa igihe izi ngabo zigomba kumara mu Burasirazuba bwa Kongo. Abakuru b’ibihugu biyemeje kongera igihe cy’amezi atatu kuri manda y’Ingabo zihuriweho z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Iyi manda byari biteganyijwe ko izarangira ku wa 08 Nzeri 2023, yongerewe amezi atatu azahera ku tariki ya 09 Nzeri kugeza tariki 8 Ukuboza 2023.

Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zongerewe manda
Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zongerewe manda

Abakuru b’ibihugu bashimiye Perezida Tshisekedi ku bushake akomeje kugaragaza mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, na Perezida Ndayishimiye ku bushake n’uruhare yakomeje kugira mu gushyigikira abaturage b’icyo gihugu, mu gushaka amahoro n’umutekano birambye.

Abakuru b’ibihugu kandi bashimiye Perezida Ruto, ku rugwiro yabakiranye n’izindi ntumwa z’ibihugu zari ziri kumwe nabo muri iyi nama y’i Nairobi.

Muri iyi nama kandi hashimiwe inkunga ya Miliyoni ebyiri z’Amadolari, yatanzwe na Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu byunze ubumwe byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kugeza ubu umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu binyamuryango birindwi ari byo Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Sudani y’Epfo na RDC.

Iyi nama yari ifite intego gira iti “Guteza imbere ukwishyira hamwe no kwagura ubufatanye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka