Ingabo za Congo zongeye zirasa mu Rwanda (updated)
Abaturage batuye mu mudugudu wa Kageyo akagari ka Rusura umurenge wa Busasamana akarere ka Rubavu baratangaza ko ingabo za Congo zitangiye kurasa mu Rwanda.
Saa 7h40 zo kuri uyu wa 25/10/2013 igisasu kivuye mu birindiro bya Congo cyaguye hagati y’amazu mu kagari ka Rusura mu mudugudu wa Kageyo ku bw’amahirwe nticyagira uwo gihitana.
Iki gisasu cyarashwe mu Rwanda, abaturage bavuga ko bakiboneye kandi bakaba batangiye kugira ubwoba cyane ko n’impunzi z’abanyecongo zikomeje kwiyongera kandi ingabo za Congo zikaba zitangiye kurasa uduce ziganamo.
Ubuyobozi bw’akagari ka Rusura buvuga ko igisasu cyarashwe cyaguye hafi y’urusengero rwa ADPR hayi y’urugo rwa Binyoni Augustin.
Saa sita n’iminota mike zo kuri uyu wa 25/10/2013 ikindi gisasu cyaguye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusura, gikomeretsa umugore w’impunzi yavaga muri Congo ubu arimo kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.
Nk’uko ubuyobozi bw’akagari ka Rusura bubitangaza ngo hari andi masasu yaguye muri aka kagari arimo amasasu 4 ya Mashini Gun hamwe n’isasu rimwe umusirikare wa Congo yashatse kurasa umuyobozi w’umudugudu wa Kageyo cyane ko imirwano yegereye umupaka w’u Rwanda.
Hari impunzi yabyariye mu nzira umwana upfuye
Muri iki gitondo kandi umwe mu mpunzi y’umugore yagize ikibazo cyo gufatwa n’inda ubwo yarimo ahunga amasasu menshi ari kunyuranamo muri Kibumba maze bituma abyara umwana upfuye, ubu ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bukaba bumujyanye ku kigo nderabuzima.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi avuga ko bari gukora ibishoboka ngo bafashe abaturanyi b’abanyecongo bahuye n’ibibazo by’intambara.

Intambara ikomeje kuyoboza ibintu iri kubera mu bice bitandukanye kuko ingabo za Congo zateye ziturutse ku musozi wa Kanyamahura, Pariki y’ibirunga ahitwa Ruhunda hamwe no mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.
Abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Rusura bavuga ko bafite ubwoba kubera ukuntu imirwano ibegereye ndetse n’impunzi zikomeje kuza ari nyinshi ahitwa mu isoko mbuzamahanga.
Abaturage bahunga bavuga ko badafite ikizere ko imirwano ishobora kurangira vuba nubwo ingabo za Congo ziri gukoresha ingufu nyinshi n’ibimodoka bya gisirikare.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
CONGO ISHAKA IKI KURWANDA? YARWANYE NA BA CONGOMANI BENE WABO