Ingabo z’umuryango wa EAC zarangije gutegurira hamwe imyitozo ya gisirikare
Abasirikare barenga 800 bo mu bihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) nibo bazatorezwa hamwe kurwanya iterabwoba, ubushimusi bw’amato mu nyanja, ndetse no guhangana n’ibiza.
Inama ya nyuma itegura iyi myitozo yitwa “USHIRIKIANO IMARA” yateraniye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 06/8/2012. Iyi myitozo izaza yuzuza amasomo abo basirikare baherewe mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Nyakinama mu karere ka Musanze mu mwaka ushize.
Kugeza ubu ibibazo by’umutekano muke bihuriweho n’ibihugu bigize EAC ni ubushimusi bw’amato mu nyanja, iterabwoba ndetse n’ibiza bya kamere nk’imyuzure n’izuba ryinshi biteza n’amapfa; nk’uko byasobanuwe na Col. Frank N’ganga ukomoka muri Kenya, akaba ahagarariye inama itegura iyo myitozo.
Mu myitozo ya “Ushirikiano Imara” bamwe mu ngabo z’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda, bazajya mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, abandi bakazitoreza i Gako mu karere ka Bugesera.
Uretse guhangana n’ibibazo rusange byateza umutekano muke mu muryango, kimwe mu bihugu biwugize kiramutse cyitabaje bigenzi byacyo mu gihe cyaba kigize ibibazo byihariye, Ushirikiano Imara yakigoboka; nk’uko Col. Joseph Ndayishimiye, ushinzwe imyitozo mu ngabo z’u Burundi yongeyeho.
Inama itegura imyitozo ya Ushirikiano Imara yemeje ko izatangira tariki 14-28/10/2012. Nubwo ahanini iyo myitozo izakorwa n’abasirikare bashinzwe kuyobora ingabo ku rugamba (Command Post), ngo izitabirwa n’umubare muto cyane w’abapolisi, abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, hamwe n’abashinzwe guhangana n’ibiza; nk’uko itangazo riva mu bunyamabanga bwa EAC ribisobanura.
Abagize “Ushirikiyano Imara” bavuga ko iki gikorwa ari bumwe mu buryo bwo gutegura mu gihe kirekire Leta imwe izaba ihuriweho n’ibihugu bya EAC.
Kuri ubu amasezerano y’umuryango wa EAC ageze ku nkingi yayo ya kabiri y’isoko rusange mu nkingi enye ziyagize; nk’uko Ministeri ifite mu nshingano guteza imbere EAC mu Rwanda ibigaragaza.
Inkingi enye EAC ivuga ko igamije kuzageraho mu gihe itarahamya neza, ariko kizaba mbere y’umwaka w’2020; ni uguhuza imipaka, isoko rusange, ifaranga rimwe ndetse na Leta ihuriweho n’ibihugu bitanu bya Afurika y’Uburasirazuba.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|