Ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage ba Darfur amashuri
Uretse gucunga umutekano, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur zirashimirwa ibindi bikorwa by’iterambere birimo amashuri zimaze kugeza ku baturage batuye mu gace zikoreramo.
Nyuma yo kwigisha abaturage gukora umuganda, ingabo z’u Rwanda zubakiye abaturage batuye mu gace zikoreramo ibyumba bine by’amashuri zinashyiramo ibikoresho bya ngombwa birimo ibitabo.
Umushinga wo kubaka aya mashuri ni umwe mu mishinga 23 iterwa inkunga na UNAMID ariko washyizwe mu bikorwa n’ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya Rwanbatt 27 zifatanyije n’abaturage.

Umuhango wo gushyikiriza ayo mashuri abaturage batuye ahitwa Turba wabaye tariki 05/03/2012. Ayo mashuri afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 256.
Ayo mashuri afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 256.
Lt Gen Patrick Nyamvumba, uyoboye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Darfur yishimira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zigeza ku baturage ba Darfur kuko uretse kubana neza, kububakira amashuri bizatuma abaturage barushaho kwisanga ku ingabo z’u Rwanda.
Lt Gen Nyamvumba yagize ati “UNAMID ntibereye hano gutanga amahoro ku baturage ba Sudani gusa ahubwo igamije no kureba ko imibereho yabo iteye imbere.”

Ingabo z’u Rwanda zishimirwa imyitwarire myiza no kubana neza n’abaturage; nk’uko byemezwa n’abayobozi b’ahitwa El –Fasherand
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BRAVO RDF. Ubutwari bwanyu ni ubwa kera NGABO ZACU .Mukomereze aho.